Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

“Ikinyabupfura n’ubunyamwuga musanganywe bizabafashe gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda” DIGP Felix Namuhoranye

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye, ubwo yahaga impanuro itsinda ry’abapolisi  b’u Rwanda 140 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika, yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14629&cHash=c23f584d62537ec3368f024c1bcbbff7Inkuru irambuye

Kiliziya Gaturika yifatanyije na Polisi mu bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda


Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020 amadiyosezi yose agize Kiliziya gaturika mu Rwanda yifatanyije na Polisi y'u Rwanda mu bukangurambaga bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda kurwanya impanuka zikunze kubera mu muhanda ahanini zituruka ku myitwarire y'abawukoresha. Inkuru irambuye

Abandi bapolisi b’u Rwanda na Sudani y’Epfo bari mu mahugurwa ku mutekano wo ku bibuga by’indege

Abapolisi b’u Rwanda n’abaturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo bateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho bari mu mahugurwa ajyanye n’umutekano wo ku bibuga by’indege. Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2020 yitabirwa n’abapolisi 40, ni icyiciro cya kabiri kuko aya mbere nayo yari yabereye hano mu Rwanda mu kwezi kw’ugushyingo 2019.Inkuru irambuye

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo basubukuye ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kuva tariki ya 14 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER) basubukuye gahunda y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Ni gahunda isanzwe izwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ubu bufatanye bwatangiye muri Kanama 2019 buza gusubikwa gato mu kwezi k’ukwakira.  Inkuru irambuye

Abapolisi 33 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa 25 Polisi y’u Rwanda iherutse kunguka

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama, ku cyicaro gikuru cy’iri shami rya Canine Brigade gihereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, hasojwe amahugurwa y’abapolisi 33 bitozaga gukorana n’imbwa zigera kuri 25. Ni imbwa  Polisi y’u Rwanda iheruka kunguka zishinzwe gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibiturika.Inkuru irambuye

Abapolisi 140 basimburanye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020  abapolisi b’u Rwanda 140   bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika.  Aba bapolisi ni icyiciro cya Gatanu(5) kigiye muri kiriya gihugu, bazakorera mu murwa mukuru wa Santarafurika(Bangui) bakazaba bashinzwe  kurinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye n’ibindi bikorwa remezo. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14632&cHash=09351ad50df6dde77db34eaae08d7959Inkuru irambuye

Polisi iraburira abashoferi bakora amakosa banyuranaho mu muhanda

Polisi y’u Rwanda iraburira bamwe mu batwara ibinyabiziga bagakora amakosa iyo bari mu muhanda bashaka kunyuranaho bigatuma habaho kubangamirana ndetse bikaba byateza umutekano mucye w’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga biri mu muhanda. Inkuru irambuye

Buri munyarwanda akwiye kumenya ko kurengera umwana ari inshingano ze kandi ari ukubaka u Rwanda rw’ejo

Abahanga bavuga ko iyo ushaka gutegura igihugu cyiza cy’ahazaza uhera ku bana, ibi bigakorwa hubahirizwa uburenganzira bwabo, bigatuma bakura bakunda igihugu cyabo ndetse baharanira kuzagikorera ibyiza. Ubwo burenganzira bw’umwana bugenwa n’amategeko, twavuga kuvuzwa, kwiga, kugaburirwa, kwambikwa kugira umuryango n'ibindi bitandukanye umwana akenera kugira ngo akure neza mu bwenge no mu gihagararo.Inkuru irambuye

Polisi yerekanye uwashukaga abantu akabambura amafaranga avuga ko afite isosiyete itanga akazi


Uwitwa Ntivuguruzwa Emmanuel w’imyaka 28 niwe wari warashinze isosiyete yitwa Isango Group Limited, ariyemerera ko yayishinze afatanyije n’abandi bantu nabo barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano. Ntivuguruzwa aravuga ko bayishinze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakajya bashuka abantu ngo babahe amafaranga bazabafasha kubahuza n’ibigo bitanga akazi binyuze muri iyo sosiyete ya baringa.  Inkuru irambuye

Kirehe: Polisi yafashe uwamburaga abaturage yiyitirira inzego z’umutekano


Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020,  Polisi ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara yafashe uwitwa Habimana Jean Bosco ufite imyaka 29 wiyitaga umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha, DASSO ndetse akaba yari atunze umwamboro wa Polisi y’u Rwanda ibi akaba yabyifashishaga yambura abaturage amafaranga yabo.https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14625&cHash=6b2de7df92ce469e9c6eaeb8e38cd872 Inkuru irambuye

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kubahiriza uburengazira bw’abana babarinda ihohotera


Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturarwanda bose ko bakwiye kumenya neza  uburenganzira bw’umwana kandi bakabwubahiriza. Bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo  kwiga, kuvuzwa, kwidagadura, uburenganzira ku mutungo, kurindwa  n’ubundi burenganzira bwose buhabwa umwana utaruzuza imyaka 18. Inkuru irambuye