Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Umuturage yafashwe agerageza guha ruswa inzego z'umutekano

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Mutarama, Polisi ikorera mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma yafashe umugabo witwa Habumugisha Slyvestre w’imyaka 41 ubwo yageragezaga gutanga ruswa ingana n'amafaranga  ibihumbi ijana (100,000frw). Yayatangaga agira ngo afungurirwe sebukwe.

Nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera muri uyu murenge wa Rukira ivuga ko tariki ya 17 Mutarama yakoze umukwabu w’abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, muri uwo mu kwabu ifatiramo umugabo witwa Mutabazi Jeremie afite kanyanga litiro imwe n’igice (1,5L) nyuma yo kumufata imushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rukira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ku mugoroba wa tariki ya 19 Mutarama aribwo Habumugisha yazanye aya mafaranga agerageza kuyaha ushinzwe umutekano ngo amufasha ku mufungurira uyu sebukwe Mutabazi.

Yagize ati: “Yaje mu masaha ya nimugoroba atumaho umwe mu bashinzwe inzego z’umutekano ukorera muri uwo murenge bahurira mu kabari amubwira ko amuha ruswa y’ibihumbi ijana akamufasha gufungura sebukwe Mutabazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya kanyanga.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uyu ushinzwe umutekano akimara kubona ko Habumugisha yamuhamagarije muri ako kabari kugira ngo amuhe iyo ruswa yahise ahamagara Polisi ihita iza iramufata imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba yibukije abaturage ko ruswa ari umwanzi w’iterambere kuko ingaruka zayo zigera kuri buri wese, bityo ko kuyirwanya no kuyikumira bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Ruswa aho yashinze imizi abaturage bamwe baraharenganira kuko badahabwa serivisi nk’uko bikwiye, akenshi serivisi bagaherewe igihe kandi k’ubuntu bibasaba ko babanza kuzigura, ibi ugasanga bidindije iterambere ryaba iry’umuntu ku giti cye n’iry’igihugu muri rusange.”

Yavuze ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo ko buri wese akwiye kuyirwanya no kuyikumira atungira urutoki Polisi n'izindi nzego uwo ariwe wese ayicyetseho.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.