Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Polisi n'izindi nzego bafashe uwashakishwaga kubera ubujura

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) bafashe uwari ukurikiranyweho gutobora amazu y’abaturage akiba ibintu bitandukanye.

Ni uwitwa Ngezenubwo Hassan w’imyaka 32 yafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama afatirwa mu kagari ka Mujuga mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, akaba yarafashwe biturutse ku makuru yari amaze iminsi atangwa n'abaturage batandukanye bavuga ko atobora amazu akabiba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko uyu muntu yari asanzwe abarizwa mu gatsiko k’amabandi amaze igihe kinini agenda atobora amazu y’abaturage akiba ibintu bitandukanye.

Yagize ati:  “Hari agatsiko k’amabandi agera muri atanu, mu kwezi gushize twafashe umwe muribo akaba ariwe wagiye atubwira bagenzi be bakorana. Uyu musore twamufashe biturutse ku bibazo bitandukanye twagiye twakira byatanzwe n’abaturage bavuga ko yagiye atobora amazu muri uwo murenge wa Kitabi ari naho yari atuye.”

Akomeza avuga ko kuva aho bafatiye uwa mbere akabaha amakuru y’abo bakoranaga, ubu bamaze gufata n’uwa kabiri kandi igikorwa cyo gufata n’abandi batatu bagize iri tsinda gikomeje.

Uyu musore Ngezenubwo Hassan kuwa 03 Kanama 2019 ni umwe mubibye kwa Mukarubayiza Aloysie umwarimukazi utuye mu murenge wa Ruramba, Akarere ka Nyaruguru batoboye inzu batwara ibintu bitandukanye byari mu nzu.

Nanone kuwa 29 Ugushyingo 2019 yari mu itsinda ry'abibye kwa Mukarukundo Jeannette utuye mu murenge wa Kibirizi, mu kagali ka Ruhunga, batoboye inzu batwara televiziyo nini (flat Screen), Radio n'ibindi bikoresho byo mu nzu.

CIP Twajamahoro yasabye abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibyaha guhora bakangurira abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo barusheho kwicungira umutekano.  

Yibukije abaturage kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bibwe kugira ngo ibyo bibwe bikurikiranwe hakiri kare bibe byabasha no kuboneka.

Yagize ati:  “Igihe cyose muhuye n’ikibazo cyo kwibwa mujye mwihutira kubimenyesha Polisi n'izindi nzego zibegereye. Kuko bituma abanyabyaha bafatwa ndetse n'ibyo bibye bikaba byaboneka bigasubizwa bene byo.”

Uyu musore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Tare akurikiranwa n'Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku byaha acyekwaho.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga igihano ku cyaha cyo kwiba mu ngingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.