Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abaturage bakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’abana no kurwanya ibyaha

Mu mugoroba w’ababyeyi wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare mu midugudu yose uko ari 481 igize akarere ka Gasabo, ababyeyi bitabiriye uyu mugoroba basabwe kurwanya no kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye, gukumira ihohoterwa ribakorerwa ndetse no gukumira ibindi byaha bidindiza iterambere ry’umuryango bikanahungabanya umutekano w’abaturage muri rusange.

Umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo, Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari mu butumwa yageneye ababyeyi bitabiriye uyu mugoroba mu murenge wa Rutunga, akagari ka Akabariza, mu mudugudu wa Akabariza,  yabakanguriye kwita ku burere bw’abana babo babarinda imirimo ivunanye kuko kenshi idindiza imikurire yabo ndetse ikanababuza amahirwe yo kugera ku ntego zabo.

Yagize ati:  “Umwana iyo adahawe uburere n’ababyeyi ngo bamugaragarize urukundo bagaterera iyo biba bigoye ko nawe yazabikorera abo azabyara, umwana yemererwa n’amategeko uburenganzira butandukanye, bumwe muri bwo ni ukumurinda imirimo ivunanye kuko uyimukoresheje abihanirwa n’amategeko.”

CIP Umuhozari yasabye aba babyeyi kurinda abana imirimo ivunanye, kwirinda kubahoza ku nkeke, kubavana mu ishuri cyangwa kuribasibya ndetse no kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana bikangiza amahirwe bari kuzabona iyo bahabwa uburenganzira bemererwa n’amategeko.

Ati:  “Umwana iyo akiri muto usanga hari ibintu yifuza kuzakora amaze gukura, izo nzozi ze rero kugira ngo azabashe kuzigeraho neza ni uko aba yarashoboye kwiga, ariko muri iki gihe dusigaye tubona bamwe mu babyeyi basibya abana babo ishuri cyangwa bakaribavanamo bakabajyana gukora imirimo itandukanye. Icyo gihe ntibaba bafashije wa mwana gukabya inzozi ze.”

Ikindi CIP Umuhozari yasabye aba babyeyi ni ukurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’amakimbirane abera mu ngo ndetse n’ikorwa ry’ibindi byaha.

Yagize ati: “Amakimbirane akunze kugaragara mu miryango akenshi aterwa n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye, niyo mpamvu tubasaba guca ukubiri nabyo no gutanga amakuru y’ababikoresha kugira ngo tubashe kubaka umuryango nyarwanda uzira amakimbirane.”

Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere mu karere ka Gasabo, Uwamahoro Darilla Jeannette mu butumwa yahaye aba babyeyi yabasabye kwita ku nshingano z’urugo ariko ntibahugire mu mirimo gusa bakibuka no kuganiriza abana kuko nabyo biri mu nshingano zabo nk’ababyeyi.

Ati: “Nk’ababyeyi murasabwa kwita ku burere bw’abana mukabegera mukabaganiriza ku bintu bitandukanye kuko nabyo biri mu nshingano zanyu. Abana, cyane cyane abakobwa,  mukabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, abahungu mukabereka ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge bakiri bato n’ibindi.”

Ababyeyi bitabiriye uyu mugoroba bavuze ko wahinduye byinshi mu buzima bwabo kuko wabaye urubuga rwo kwisanzura umuntu akavuga ikibazo afite kandi akahava gifatiwe umwanzuro. Aba babyeyi kandi bavuze ko bagiye kurushaho kwita ku burere bw’abana babo ndetse no guca icyo aricyo cyose giteza umutekano muke.