Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo batangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abana gukunda ishuri

Polisi y’u Rwanda ifatanye na bimwe mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Ngororero na Karongi batangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi n’abana kureka ikintu cyose gituma abana bata ishuri kuko muri iki  gihe ishuri ariryo murage w’abana.

Muri ubu bukangurambaga, abarimu nabo bagaragarizwa uruhare rwabo mu gukurikirana uburere bw’abana bakamenya abata ishuri bakabatangira raporo bagakurikiranwa bagasubizwa mu ishuri.

Ubu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare, butangirira mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero no mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubegengera.  Iki gikorwa cyaranzwe no kujya mu masoko bakegeranya abana baba bataye ishuri bakigira muri ayo masoko, abo bana n’ababyeyi babo  baganirizwa ku kamaro k’ishuri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Polisi ikorera muri sitasiyo ya  Ngororero ku bufatanye n’abayobozi b’ibigo bibarizwa muri uyu murenge bigera kuri 12 bagiye mu isoko rya Ngororero kureba abana basibye ishuri  bakajya  mu isoko,  bahasanga abana bagera kuri 25.

Akomeza avuga ko mu murenge wa Rubengera  mu karere ka Karongi naho Polisi yajyanye n’abayobozi b’umurenge  bajya mu isoko ry’ahitwa Mibirizi bahasanga abana 13 basibye ishuri.

CIP Karekezi  yavuze ko izi ari zimwe mu ngamba Polisi ikorera muri iyi ntara yihaye yo gufatanya n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo kurwanya guta no gusiba amashuri kw’abana. Ababyeyi nabo bagakangurirwa kurinda abana imirimo ivunanye no kutabasibya ishuri ndetse no kwibutsa abana ibyiza by’ishuri.

Yagize ati:   “Bimaze kugaragara ko hari abayeyi basibya abana ishuri bakabajyana mu isoko na bariya twasangaga baje mu isoko batwaje ababyeyi babo imyaka n’amatungo baje kugurisha, bamwe ni abana birirwa bakorera amafaranga mu huryo butandukanye.  Icyo turimo gukora ni ukubicaza tukabaganiriza bari kumwe n’ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage muri rusange tukabagaragariza akamaro k’ishuri, ababyeyi tukabereka ko barimo guhohotera uburenganzira bw’abana.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko aba babyeyi banabakangurirwa kudakoresha abana imirimo ivunanye, kutabahoza ku nkeke n’ibindi bituma umwana yazinukwa ishuri ahubwo bagakangurirwa  kwita k’uburere bw’abana babo no kubakundisha ishuri.

Uhagarariye uburezi mu murenge wa Rubengera, Mwumvaneza Bruno yashishikarije abana kudata ishuri kuko mu ishuri ariho umuntu akura ubumenyi buzamugira icyo yifuza kuba cyo, yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita no gukurikirana imyigire y’abanyeshuri bagenzura ko nta basibye kugira ngo barusheho kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’ikigo k’ishuri ribanza rya EP Butezi, Karirwanda Jean Baptiste unahagariye abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri bibarizwa mu murenge wa Ngororero nawe yakanguriye abanyeshuri kwiga.

Ati:  “Akenshi iyo umuntu atize ubuzima buramugora, umwana utize ahura n’ibibazo bitandukanye kuko abatizi gusoma no kwandika no kubona icyo akora biramugora.”

Yabwiye ababyeyi ko umunani wa mbere umubyeyi aha umwana ari ukumurihira ishuri, bityo ababyeyi nabo bafite inshingano zo gufatanya n’abarezi kurera abana babaha uburere bwiza n’indangagaciro nyarwanda.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu turere twa Ngororero na Karongi ariko buzakomereza no mu tundi turere tugize iyi ntara, intego ni uguca umuco mubi uri muri bamwe mu bana wo guta amashuri ndetse no guhindura imyumvire y’ababyeyi bakibuka inshingano zabo.

Polisi y’u Rwanda ntisiba gukangurira abaturarwanda cyane cyane ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo babarinda ingeso mbi zose zatuma bakura nabi ntibazagire icyo bamarira igihugu.