Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Polisi yafashe litiro zirenga ibihumbi 12 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage bo mu karere ka Musanze kureka kunywa, gucuruza no gukora inzoga zitemewe.  

Ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare nyuma y’aho muri aka karere mu murenge wa Nkotsi hafatiwe litiro 12, 950 z’inzoga zitemewe, zafatanwe abantu Bane(4) aribo  Nsanzimana Protais, Bizimana Protais, Niyimenya François na Mukamukama Estheria bose bakaba bengaga bakanacuruza izi nzoga.

Chief Inspector of Police (CIP) Eugène Niyonzima, umuvugizi wa Polisi w’umusigire mu ntara y’Amajyaruguru   avuga ko uyu mukwabu wakozwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Yagize ati:  “Inzego z’ibanze zaduhaye amakuru ko buri umwe muri bariya baturage yenga inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zikagira uruhare runini mu guteza umutekano muke mu baturage nibwo twahise dutegura igikorwa cyo gufata bariya bantu uko ari bane turanazibasangana.”

Nyuma yo gufata bariya baturage, inzoga bakoraga zamenewe mu ruhame abaturage bagaragarizwa  ingaruka zazo ku buzima no ku mutekano, bakangurirwa kuzirinda no gutangira amakuru ku gihe aho bazibonye hose.

CIP Niyonzima yagize ati:  “Izi nzoga abazinyoye nibo usanga bakora ibyaha  birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera ryo mu miryango, gufata ku ngufu abana b’abakobwa n’ibindi.  Zishobora gutera uburwayi uwazinyoye kuko ibyo bazikoramo n’ibyo bazibikamo biba bigizwe n’umwanda mwinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Nsengimana Aimable yasabye abaturage bari bateraniye ahamenewe izo nzoga kudahishira uwo ariwe wese ukora cyangwa uzicuruza kuko ingaruka zigera ku muryango nyarwanda wose.

Ati:  “Niyo utaba uzinywa  ariko ingaruka iyo zije zigera kuri bose, bashobora ku gufatira umugore ku ngufu, ku gusambanyiriza umwana, ku gukubita. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo izi nzoga zikumirwe zidakomeza gukwirakwizwa mu baturage.”

Yabibukije ko izi nzoga zihombya abazikora kuko iyo bazifatanwe zimenwa bagahomba amafaranga bazishoyemo ndetse bakanacibwa n’amande bikabateza ubukene mu miryango yabo.

Iteka rya Minisitiri Nº001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo mu ngingo ya 5 bagaragaza ko inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263  bavuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Mu gika cya Gatatu muri iri tegeko bagaragaza ko ufatanwe ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).