Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri ubuyobozi bw’ ihuriro ry’abagore bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kurinda amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bagize umusangiro wo gusezera ku bagiye gusimburwa muri ubwo butumwa. Ni umuhango wari wateguwe n'abapolisikazi b'u Rwanda bari muri icyo gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, hari hagamijwe kwishimira uruhare rw'abagore mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi
Uyu musangiro wo gusezera kuri abo bapolisikazi witabiriwe n’abagize inama y’ubuyobozi bw’abagore bo mu gihugu cya Nepal-1, abayobozi ndetse n’ushinzwe ubujyanama ku buringanire mu bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo n’abandi batandukanye. Umuhango wabereye ahaba amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda (FPU-2 na FPU-3) mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo Juba.
Aba bapolisi b’u Rwanda bagize amatsinda abiri aba i Juba arimo abagore 92, barimo kwitegura gusimburwa bagataha nyuma y’amezi 18 bari mu kazi ko kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mu butumwa bw’abagize ihuriro ry’abagore bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bashimiye abapolisikazi b’u Rwanda uburyo baranzwe n’ubunyamwuga mu butumwa barimo bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Banashimiwe uburyo baranzwe n’umutima wo gufata iya mbere bagafasha ababaye ubwo babaga bari mubikorwa byo kurinda abaturage.
Bagize bati “Mwakoranye umurava, murafatikanya nk’abavandimwe, muritanga musiga abana banyu kugira ngo muze kurinda amahoro hano muri Sudani y’Epfo, mwagaragaje ko namwe mushoboye. Imbogamizi mwahuye nazo mwashoboye guhangana nazo kinyamwuga mugaragaza ko mwahuguwe.”
Abapolisikazi bitegura gusubira mu gihugu cyabo cy’amavuko nabo ubwabo bishimiye ibyo bagezeho nk’abagore bari mu kazi no kuba bararanzwe no kuyobora neza bagenzi babo mu nzego zose bakoreragamo.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisikazi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni yagaragaje uruhare rw’ihuriro ry’abagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no mu gutuma abapolisikazi b’u Rwanda barashoboye gukora neza inshingano zabo.
SSP Urujeni yakomeje ashima umuyobozi w’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufasha bahaye abapolisikazi avuga ko n’ubwo basoje inshingano zabo bazahora bibuka ibihe bagiranye ndetse n’uburyo babanye n’ihuriro ry’abagore mu guteza imbere abagore mu kazi ka buri munsi by’umwihariko mu nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.