Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: CP Kabera yagarutse ku isubukurwa ry’amashuri no ku mutekano wo mu muhanda

Mu kiganiro cyatambutse kuri televisiyo y’u Rwanda (Waramutse Rwanda), ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yijeje abanyeshuri ko Polisi yiteguye kubafasha nk’uko bisanzwe igihe bazaba basubukuye amashuri. Yabasabye kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 igihe bazaba bajya ku mashuri ndetse n’igihe bazaba bageze yo. Abatwara ibinyabiziga basabwe gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane muri ibi bihe by’isubukurwa ry’amashuri.

CP Kabera yavuze ko igihe abanyeshuri bazaba basubukuye amashuri, ku mihanda no mu bigo abagenzi bategeramo imodoka hazaba hari abapolisi biteguye kugenzura iyubahirizwa ry’umutekano w’abo banyeshuri kugira ngo bazagere ku mashuri yabo amahoro.

Yagize ati  “Abapolisi bazaba bahari biteguye kubafasha kugira ngo hatazagira umunyeshuri ugirira ikibazo mu nzira ajya ku ishuri. Igihe bazaba basubira ku ishuri ndetse n’igihe bazaba bageze ku mashuri bigaho, bagomba kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Minisiteri y’uburezi yatanze amabwiriza ajyanye no kwirinda iki cyorezo mu mashuri, bityo abanyeshuri barasabwa kuzayubahiriza.”

CP Kabera yakomeje akangurira abatwara ibinyabiziga kuzirikana amabwiriza yo kwirinda impanuka ariko cyane cyane muri ibi bihe by’isubukurwa ry’amashuri.

Ati  “Abatwara abana bato kirazira kubatwara bahagaze mu modoka, bicare mu ntebe z’inyuma kandi bambare imikandara yabugenewe bakanirinda kugenda basohora imitwe mu madirishya. Abatwara ibinyabiziga nanone barasabwa kubahiriza ahambukira abanyamaguru, kwirinda umuvuduko ukabije ahantu hose ariko cyane cyane mu nsisiro, ndetse no kwirinda gukubaganya utugabanyamuvuduko.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku bantu bakunze kwinubira ko ibinyabiziga byabo byandikiwe amande na za kamera zashyizwe ku mihanda. Yavuze ko akenshi amakosa aba yarakozwe na ba nyiri ibinyabiziga bityo kamera yamwandikira ntabimenye.

Ati “Hari ba nyiri ibinyabiziga bandika nabi imyirondo yabo cyane cyane nimero ya telefoni kuko ariyo yoherezwaho ubutumwa bw’amande. Iyo wayanditse nabi ubutumwa buhagama ahantu ntububone cyangwa ubutumwa bukajya ku wundi muntu nyamara ikinyabiziga cyamaze kwandikirwa.”

Yakomeje asaba abatunze ibinyabiziga kujya bandika neza imyirondoro  yabo kugira ngo ibibera ku binyabiziga byabo bajye bahita babibona.  Uwaguze ikinyabiziga  cyari gitunzwe n’undi muntu agomba guhinduza imyirondoro cyari cyanditseho bigahuzwa n’imyirondoro y’uwo wundi wakiguze harimo na nimero ye ya telefone, kugira ngo abashe kubona amakuru yerekeranye n’ikinyabiziga cye, ibizwi nka (Mutation). 

CP Kabera yagarutse no kuri bamwe mu bamotari bo mu Karere ka Rusizi na Bugesera baherutse kugaragara mu itangazamakuru bavuga ko ngo bandikiwe  nyamara batarakoze amakosa ndetse ko batanabonye ubutumwa bugufi cyangwa ngo bahamagarwe bamenyeshwe. 

CP Kabera yagize ati  “Mu Karere ka Rusizi habarurwa abamotari 1346,  muri bo abagera kuri 15 nibo bagaragaje iki kibazo kandi twarasuzumye dusanga abenshi batabona ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko bahaniwe ikosa runaka kubera ko imyirondoro yabo idahuye n’iyo ikinyabiziga kibaruyeho. Mu Karere ka Bugesera habarurwa abamotari 600 muri bo 2 nibo bagaragaje iki cyibazo.”

CP Kabera yasabye abatwara ibinyabiziga ko uzajya agira ikibazo wese yazajya agana ubuyobozi bwa Polisi bukamufasha aho kwihutira kugira ahandi ajya kukigaragariza kandi ntacyo bari bumufashe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko impamvu ya za kamera ziri hirya no hino mu mihanda atari ukwandikira abantu amande ahubwo ko ari ukugira ngo abantu bagendere ku muvuduko wagenwe. Asaba abantu kwirinda amakosa yo mu muhanda kugira ngo babungabunge umutekano wo mu muhanda kandi nabo birinde kwandikirwa amande ya hato na hato.