Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Abantu bagera ku 130 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu ijoro rya tariki ya 14 Ugushyingo rishyira tariki ya15, Polisi y'u Rwanda yafatiye abantu 130 mu nyumabako icuruza amacumbi ndetse n'izindi serivisi zirimo akabari na resitora (Laguna Motel). Aba bantu 130 harimo abafashwe barimo kubyina mu kabyiniro (Night Club). Bamwe barimo kunywa inzoga banabyina abandi banywaga bicaye mu kabyiniro bakomera amashyi abari kubyina bateza urusaku rwinshi ruvanze n’umuziki, ndetse n’abandi bari bishyize hamwe mu cyumba cy’icumbi bagera nko kuri 50.

Aba bose bakaba bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Iyi Motel iherereye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Ubumwe, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge ikaba ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo: ivuriro rivura amaso, akabari, resitora, akabyiniro (Night Club) ndetse n’amacumbi nk'uko na nyiri inzu akaba ari nawe uvuriramo amaso, Dr. Musangwa Jean, abyivugira. Yavuze ko iyi nzu ye ikorerwamo ibyo bintu byose mu buryo bunyuranyije n’ababwiriza yashyizweho na Leta, muri ibyo bikorwa icyari cyemerewe  gukorerwamo ari Resitora.

Dr. Musangwa nyuma yo kwerekwa ibikorerwa mu nyubako ye binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, akaba yemeye amakosa anayasabira imbabazi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa  w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza yavuze ko iki ari igikorwa n’ubundi bagikomeje bafatanyije na Polisi ndetse n’izindi nzego cyo gushaka hirya no hino abantu banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati  “Iki gikorwa cyakozwe muri iri joro hari hagamijwe kugenzura niba hamwe mu hafite uburenganzira bwo gukora nka resitora koko aribyo zikora, bikaba bigaragara ko hari abarenga ku byo bemerewe gukora ahubwo bakabihindura bagakora ibyo batemerewe ndetse n'ibyo bemerewe bakaba barimo kubikora batubahiriza amabwiriza bahawe.”

Yakomeje avuga ko aha hantu atari ubwa mbere hagiye gufungwa kuko no mu minsi ishize hafunzwe, ba nyiraho bakanacibwa amande n’ubundi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. 

Ngabonziza yasabye abaturage kumva uburemere n’ubukana bw’iki cyorezo maze bagashyira imbaraga mu kukirwanya aho kuba intandaro yo kugikwirakwiza.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bafashwe biturutse ku makuru Polisi yari ifite ko muri iyi Motel abantu bararayo banywa bugacya kandi basaga nk'abari barabigize akamenyero.

Yagize ati “Iyi Motel n’ubundi yigeze gufungwa ndetse icibwa n’amande kubera kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Nyuma yongeye  gukodeshwa n’undi muntu avuga ko agiye gushyiramo resitora gusa ariko Polisi yaje guhabwa amakuru n’abaturage ko n’ubundi hari akabari ndetse n’akabyiniro barara banywa bakanabyina bugacya. Polisi niko gutegura igikorwa cyo kuza kubafata.”

Umuvugizi akomeza avuga ko Polisi ubwo yahageraga mu masaha ya saa sita z’ijoro abari mu kabyiniro bayibonye bagahita birukira mu byumba by’amacumbi bakifungiranamo abandi bakajya mu bw’iherero n’ubwiyuhagiriro.

Ati “Abapolisi bahageze bamwe mu barimo kubyina no kunywa inzoga bariruka bajya kwihisha. Abapolisi bagendaga babakura aho bihishe; hari n’icyumba twagezemo dusangamo abantu bagera nko kuri 50 bari bikingiraniyemo ariho bari kunywera banabyina ariko abagiye mu byumba by’amacumbi bamwe banga gukingura barabategereza kugeza mu gitondo.”

CP Kabera yibukije abaturarwanda ko bakwiye kumenya ko muri serivisi Leta yakomoreye utubari tutarimo, utubyiniro, inzu zikorerwamo siporo ndetse na sawuna, niyo mpamvu bakwiye gukora ibyemewe bagakurikiza amabwiriza yashyizweho na Leta kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya 

COVID-19.

Ati “Iyi Motel ubusanzwe igira ibyumba byakira abashyitsi 17, ariko noneho twahafatiye abarenga 130, urumva ko ari ikibazo ba nyiri iyi Motel bagomba gusobanurira abaturarwanda ndetse n’igihugu muri rusange uburyo barenga ku mategeko bagakora ibitemewe batanafitiye ubushobozi. Akabyiniro barimo ni gato kandi abo bose bavuga ko bari gucumbikirwa nta n’umwe wanditse mu gitabo bakiriramo abashyitsi, cyane ko icyo gitabo nta n'icyo bafite.”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yasabye abaturarwanda kwihangana bagakurikiza amabwiriza kuko Koronavirusi iracyahari kandi inzego zibishinzwe zirigukurikirana uburyo icyorezo giteye kugira ngo zizagenda zifungura ibikorwa bimwe na bimwe nk'uko byatangiye, ariko abantu bakareka kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kukirwanya no kukirinda.

Yagize ati “Imyitwarire nk’iyi ishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza COVID-19 bigatuma byadusubiza mu bihe bya guma mu rugo. Turasaba abantu rero, cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunze no gufatirwa mu bikorwa nk’ibi, kwirinda kuba nyirabayazana yo gukwirakwiza iki cyorezo, tubakangurira kwirinda amahuriro nk’aya atemewe atanubahirije amabwiriza kandi bakagera mu ngo zabo ku masaha yashyizweho na Leta.”

Iyi Motel yahise ifungwa cyane ko uretse no kurenga kumabwiriza yo kurwanya Koronavirusi nta n’isuku iharangwa, ba nyirayo bacibwa amande ndetse n’abafatiwemo n’abo bacibwa ayandi nk’uko amabwiriza ya Leta abiteganya.