Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: PTS-Gishari: Abapolisi barenga 50 basoje amasomo y’umuryango w’abibumbye

Kuri uyu  wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza abapolisi b’u Rwanda 57 barangije amasomo yatangwaga n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) gifatanyije na Polisi y’u Rwanda. Ni amasomo y’ikiciro cya mbere Polisi y’u Rwanda itanze ifatanyije n’umuryango w’abibumbye binyuze mu kigo cyawo gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi.

Aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri, hahugurwaga abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye  harimo 43 bazaba bayoboye abandi  bapolisi 268 bo mu itsinda ryitegura  kujya  gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU1-6), bari kumwe kandi n’abandi  bofisiye 14 bafite ububasha bwo guhugura abandi bapolisi bari mu bihugu bijya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.  Amahugurwa yatangirwaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), ishuri  riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, umuyobozi  wa PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti  yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi kajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

CP Niyonshuti yagize ati  “Ubufatanye ni ingenzi  mu kungurana ubumenyi, ubushobozi  n’imyitwarire biba bisabwa mu gukemura ibibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano aho bikenewe hose.  Amwe mu mahitamo ya Polisi y’u Rwanda ni uko turushaho kongera ubunyamwuga mu bapolisi bacu mu rwego rwo kuzana impinduka aho tugeze hose hari ibibazo by’amahoro no kurinda abaturage bazahajwe n’amakimbirane n’intambara. ”

Amahugurwa yibanze ku bikorwa by’umuryango w’abibumbye nk’ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekono, uburenganzira bwa muntu, kurinda abaturage, ibijyanye n’amategeko ndetse no kwimenyereza gukoresha ibikoresho bitandukanye.

Umuyobozi wa PTS-Gishari  yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi  bahawe mu nyungu zo kubungabunga amahoro ndetse no kunyungu z’abaturage bazaba bashinzwe kubungabungira amahoro ubwo bazaba bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakorera  ahitwa  Malakal no mu Ntara ya Upper Nile. Umuryango w’abibumbye uhora ubashimira  uburyo bitwara mu gusohoza ubutumwa bwawo iba yabatumyemo.