Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Polisi yafashe litiro zirenga 600 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza, Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere dutandukanye tugize iyi Ntara, yahakoreye ibikorwa byo kurwanya inzoga z'inkorano zikunze kuhagaragara. Mu Turere twa Nyanza, Gisagara na Muhanga, litiro 690 zigizwe n’ibinyobwa byitwa Nyirantare na Muriture nizo zahafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage ubwabo ari bo bahaye amakuru Polisi. Bavuze ko hari abantu bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, byongeye bakaba barafunguye utubari muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati "Tukimara kumenya aya makuru twafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano mu midugudu n’utugari tugenda tugera muri buri rugo ruvugwamo izo nzoga. Twakoreye mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Gisagara, Nyanza na Muhanga tuhafatira litiro 690 z’inzoga zitemewe. Ba nyirazo bamwe barafashwe bashyikirizwa ubuyobozi ariko hari n’abacitse bakirimo gushakishwa.

SP Kanamugire avuga ko mu Karere ka Gisagara ariho hagaragaye izi nzoga z’inkorano nyinshi kuko mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 300. Harimo litiro 40 z’ikinyobwa cya Muriture na litiro 260  z’ikinyobwa cyitwa Nyirantare.

Yagize ati  “Akarere ka Gisagara niko gakunze kugaragaramo ziriya nzoga cyane kuko mu Mirenge ya Nyanza na Muganza mu ngo z’abaturage bane twahafatiye litiro 300.  Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu Kagari ka Kiruri, umuturage witwa Ntibizigirwa Claude w’imyaka 39, twamusanganye litiro 280 z’ikinyobwa cya Muriture, akaba yari agiye kugitekamo ikindi kiyobyabwenge cya Kanyanga. Mu ngo 3 zo mu Karere ka Muhanga  mu Murenge wa Nyamabuye twahafatiye litiro 110 z’ikinyobwa cya Muriture.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko aba bantu abenshi bafashwe usibye Batatu bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Muganza bahise bacika bakaba bakirimo gushakishwa. Inzoga zafashwe zahise zimenwa ndetse n’abaturage bahabwa ubutumwa bwo kudahishira ibyaha.

Ati “ziriya nzoga zose uko ari lituro 690 zahise zimenwa. Abaturage twabashimiye ubufatanye mu gutanga amakuru ariko tunabagaragariza ingaruka za ziriya nzoga harimo gukora ibyaha iyo bamaze kuzisinda, uburwayi zibatera, ibihombo iyo bazifatanwe, tutibagiwe n’igifungo.”

SP Kanamugire yongeye kwibutsa abaturage ko muri ibi bihe turimo byo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 nta tubari twemerewe gufungura. Yasabye abatutage kujya bihutira kugaragaza abarenga ku mabwiriza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.