Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge yafashe litiro 254 za Kanyanga. Ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Gatsibo. Muri izi ritiro usibye litiro 3 gusa zafatanwe umuturage wo mu Karere ka Gatsibo izindi zose zafatiwe mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage. Yavuze ko atari ubwa mbere hakorwa ibikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ni ubwa mbere umunsi umwe hafatwa litiro nyinshi mu Karere kamwe.

Yagize ati “Muri kano Karere ka Nyagatare koko hakunze kuboneka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kivanwa mu Gihugu cya Uganda. Ariko, ntabwo byari bisanzwe ko umunsi umwe hafatirwa litiro 251 za Kanyanga, byose byaturutse ku kuba hari iminsi mikuru, noneho abazinjiza mu Rwanda batekereza ko abaturage bacu bazazinywa muri iyo minsi mikuru. Gusa ntabwo byabahiriye kuko basanze Polisi ifatanyije n’izindi nzego bari maso barabatesha ndetse bamwe barazifatanwa.”

CIP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Gasheshe hafatiwe litiro 100 abari bazikoreye bikanze abashinzwe umutekano bazikubita hasi bariruka. Na none muri uyu Murenge mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Kagarama hafatiwe litiro 60 abari bazikoreye baracitse. Ni mu gihe   mu Murenge wa Kiyombe Akagari ka Gitenga mu Mudugudu wa Izinga hafatiwe litiro 91 za Kanyanga, zifatanwa uwitwa Biziyaremye Innocent w’imyaka 18 na Ndacyayisenga Jean Claude w’imyaka 18, cyakora abo bari kumwe bo babashije kwiruka baracika.

Yagize ati “Usibye litiro 3 za Kanyanga Abapolisi bafatanye umuturage witwa Munyezamu Thomas w’imyaka 30, wo mu Karere ka Gatsibo,  Umurenge wa Remera  mu Kagari ka  Rwarenga, Umudugudu wa Kigarama izindi zose uko ari litiro 251 zafatiwe mu Karere ka Nyagatare.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yanakanguriye abagikomeje kubyishoramo kubireka kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi ntizahwema kubafata.

Ati “Ibikorwa bya Polisi biracyakomje kandi ntibizigera bihagarara, ahaturuka ziriya nzoga harazwi kandi turakorana n’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha. Abakirimo kubyishoramo twabagira inama yo kubireka kuko bazabifatirwamo bafungwe, ndumva batazaba bungutse ahubwo ni igihombo.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bazakorerwe amadosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.