Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyanza: Abantu batatu bafashwe barimo gukora Kanyanga

Mu bikorwa bya Polisi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo, ku bufatanye n’abaturage, bafashe Gasana Jean de Dieu w’imyaka 28, Bizimana Samuel w’imyaka 22 na Bizinde Jolisi w’imyaka 19. Bafashwe barimo guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga, bari bamaze gukora litiro 23, bafatirwa mu Murenge wa Mukingo mu Kagari ka Nkomero mu Mudugudu wa Nyacyoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bagabo bombi kwagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru hakiri kare.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe babizi ko bariya bagabo bakora Kanyanga (Kuyiteka), bahamagaye Polisi ijya aho bihisha bakayiteka. Abapolisi basanze bamaze kwarura litiro 23 za kanyanga kandi bagitetse n’indi, bahise bafatanwa n’ibikoresho bifashisha bakora kiriya kiyobyabwenge.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ariko cyane cyane ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Ati “Ibi biratugaragariza urwego rw’imyumvire y’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira ibyaha bitaraba. Bamaze gusobanukira ko Kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge bibateza umutekano muke nko kurwana, amakimbirane mu miryango, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje akangurira n’abandi bagifite ingeso mbi yo kwijandika mu biyobyabwenge kubicakaho kuko nta mahirwe bazabigiriramo usibye ibyago byo gufatwa bagafungwa, banacibwa amafaranga  bigatuma badindira mu iterambere. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo bakurikiranwe.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Si ubwa mbere muri aka Karere ka Nyanza hafatirwa abantu bateka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kuko no mu kwezi gushize hafatiwe undi. Polisi y’u Rwanda kandi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikunze gukora ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe.

INKURU BIJYANYE

Nyanza: Umuturage yafatanwe litiro 20 z'ikiyobyabwenge cya Kanyanga yari amaze gukora

Amajyepfo: Polisi yafashe litiro zirenga 600 z’inzoga zitujuje ubuziranenge