Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Polisi yongeye kuhafatira litiro zirenga 2,700 z'inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Gisagara, Nyanza, Huye na Nyaruguru yakomeje ibikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture maze ifata litiro zigera ku bihumbi 2,710  zifatanwa abantu bagera kuri 13. Ni ibikorwa byakozwe na Polisi ikorera muri utwo turere ifatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva tariki ya 05 kugeza tariki ya 07 Mutarama 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga kigikomeza kuko mu cyumweru gishize n’ubundi mu turere 3 tw’iyi Ntara hari hafatiwe inzoga zitemewe zirenga litiro 2,300.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize izi nzoga zizwi ku izina rya Muriture zari zafatiwe mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye; kuri iyi nshuro n’ubundi zongeye gufatirwa muri utwo turere hiyongereyeho Akarere ka Nyaruguru ari naho hafatiwe nyinshi zigera kuri litiro 1, 030 zafatiwe mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Nkakwa mu Midugudu ya Rarire na Bihembe zifatanwa abagera kuri bane.”

SP Kanamugire avuga ko mu Karere ka Gisagara inzoga za muriture  zigera kuri litiro 600 zafatiwe mu ngo 3 zo mu Mirenge ya Muganza na Gishubi, mu Karere ka Huye hafatiwe litiro 360 za muriture mu ngo 4 zo mu Mirenge ya Huye na Rusatira naho mu Karere ka Nyanza hafatiwe litiro 720 zifatanwa abantu 2 bo mu Murenge wa Mukindo.

Yagize ati “Utu turere dukunze kugaragaramo abantu bakora bakanacuruza ndetse bakananywa izi nzoga zitemewe za Muriture, kuko nta gihe gishira zitahafatiwe. Niyo mpamvu ibikorwa byo gufata abazikora n’abazicuruza bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage ububi n’ingaruka bwazo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abaturage ko inzoga zitemewe za muriture usibye kuba zigira ingaruka k’ubuzima bw’abazinywa zinagira n’izindi ngaruka zitandukanye zirimo n'ubukene. Ikindi kandi turi mu bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ntibyymvikana ukuntu bazicuruza.

Ati “Murabizi ko ibihe turimo isi yose n’u Rwanda rurimo bihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19, abanywa izi nzoga usanga begeranye banasangirira ku muheha umwe ibintu bishobora kuba intandaro yo kwandura no gukwirakwiza iki cyorezo. Turgira inama abantu kwirinda kunywa izi nzoga kuko zishobora kubagiraho ingaruka z’uburwayi butandukanye k’ubuzima bwabo, tukanibutsa abazikora n’abazicuruza kubireka cyane ko bibagusha mu gihombo n’ubukene mu gihe bazifatanwe bagacibwa amande, sibyo gusa kandi binadindiza iterambere ry’umuntu ku giti cye n’iry’igihugu muri rusange.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora bakanacuruza inzoga za Muriture, inzego z’ibanze ndetse n’izishinzwe umutekano bafatanya mu kurwanya izo nzoga zitemewe, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gukurikiza ingamba n’amabwirizwa byashyizweho byo kurwanya COVID-19. Abafashwe bose bajyanwe ku Mirenge yabo bacibwa amande.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje. 

INKURU BIJYANYE


Amajyepfo: Umunsi umwe gusa Polisi yafashe litiro zirenga 2,300 z’ikinyobwa kitemewe cyitwa Muriture
www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/

Amajyepfo: Polisi yafashe litiro zirenga 600 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/