Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abantu babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha umupolisi ruswa

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama nibwo Abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango muri Sitasiyo ya Ntongwe  bafashe Ntirushwamaboko Vincent w’imyaka 32 na Masengesho Daniel w’imyaka 25. Bafatiwe mu  Kagari ka Cyebero mu Mudugudu wa Gasuma barimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo afungure mugenzi wabo Niringiyimana Claude wari ufungiwe gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,  Superitedenti of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abapolisi bari bazindukiye  mu gikorwa  cyo  gufata Niringiyimana Claude kuko hari amakuru ko acuruza urumogi. Bageze iwe basanga koko afite udupfunyika tubiri  tw’urumogi  bajya kumufunga,  ageze kuri sitasiyo ya Polisi  avuga ko ashaka ko bamutiza telefoni akabwira inshuti ze ko afunzwe. Yarayitijwe arahamagara nibwo nyuma y'amasaha macye nibwo haje bariya basore babiri bashaka guha ruswa umupolisi.

SP Kanamugire yagize ati  “Niringiyimana ubwo yatizwaga telefoni yahamagaye bariya basore (Ntirushwamaboko na Masengesho) baza kuri Sitasiyo ya Polisi bitwaje amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 bagira ngo bayatange nka ruswa kugira ngo mugenzi wabo arekurwe. umupolisi bari bagiye kuyaha niwe wahise abafata."

SP Kanamugire yavuze ko  Niringiyimana amaze gufatwa  umwe muri bariya  bafashwe barimo gutanga ruswa  hari abantu yabwiye ko mugenzi wabo atagomba kuguma muri gereza kandi bafite amafaranga. Avuga ko bari bukoresheje uburyo bwose batange amafaranga arekurwe kuko yari mugenzi wabo mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

SP Kanamugire yagize ati  “Biratangaje kuba hakiri bamwe mu baturage bafite imyumvire ko nibakora ibyaha bazajya gutanga ruswa bakarekurwa. Nagira ngo mbwire abaturage ko iyo myumvire atariyo ndetse iratesha agaciro inzego z’umutekano cyane cyane urwego rwa Polisi kandi nkabamenyesha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ingeso mbi ya ruswa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abantu ko icyaha cya ruswa gihanwa mu mategeko y’u Rwanda ndetse ko ibihano byacyo biremereye. Yabasabye kwirinda ingeso mbi ya ruswa kuko imunga Igihugu mu buryo butandukanye.

Bariya bagabo bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)  rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ntongwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.