Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abapolisi bahawe amahugurwa agamije guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro

Kuwa gatanu tariki ya 23 Kanama, abapolisi 80 basoje amahugurwa yari agamije kubaha ubumenyi mu myuga itandukanye hagamijwe guha serivisi nziza ababagana. Amahugurwa yibanze ku gutanga serivisi nziza aho bakorera hatandukanye, nko ku bibuga by’indege, kuri za sitasiyo za polisi, kuri traffic police, ndetse no kwakira neza abahamagara umurongo w’112 hakirwa ibibazo by’abaturage.

Uwari uhagarariye abarangije ayo mahugurwa Assistant Inspector of Police Aimable Musoni yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’ikigo gishinzwe gutanga ubumenyi n’amahugurwa ku bigo binyuranye (WDA) kuba barafashije abayajemo bakongererwa ubumenyi mu kazi kabo. Yakomeje avuga ko bungukiyemo byinshi bityo bikazabafasha gukomeza kunoza imikorere yabo aho bakorera hose.

Minisitiri w’uburezi Doctor Vincent Biruta ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yavuze asoza ayo mahugurwa, yavuze ko amahugurwa ari ngombwa mu kazi ka buri munsi kuko bituma habaho kunoza imikorere. Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro afite uruhare mu iterambere ry’igihugu, akaba ariyo mpamvu yasabye abarangije ayo mahugurwa kuvugurura imikorere yabo, kandi ubwo bumenyi ntibabwihererane ahubwo bakabusangiza bagenzi babo aho bakorera.

Minisitiri w’uburezi Vincent Biruta yashimye uburyo Minisiteri ayoboye ikorana neza n’ibigo bitandukanye nka Polisi y’u Rwanda, urugaga rw’abikorera ku giti cyabo n’abandi, hagamijwe  guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yasoje asaba ibigo binyuranye kwitabira amahugurwa nk’aya kuko ari ingirakamaro mu gutanga serivisi nziza, asaba by’umwihariko igitsinagore kudatinya kuyitabira kuko bituma umuryango nyarwanda utera imbere muri rusange.

Twababwira kandi ko ayo mahugurwa yari yanitabiriwe n’abakozi bo mu mahoteli na resitora bakorera hirya no hino mu gihugu. Mu gusoza ayo mahugurwa kandi, Minisiteri y’uburezi yahaye ibigo 80 byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro  hirya no hino mu gihugu, ibitabo bizajya bibafasha guha ubumenyi abanyeshuri n’abakozi babyo.