Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi ifunze abagabo babiri nyuma y’uko bibye akayabo ka miliyoni enye

Abagabo babiri aribo Nyamwasa Jean Marie Vianney w’imyaka 35  ukomoka mu Murenge wa Rusororo  akarere ka Gasabo  na mugenzi we witwa Nsaguye Wellars w’imyaka 44 wo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, bari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Nyamirambo, bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bakoze kuwa gatandatu tariki ya 24 uku kwezi, ubwo basangaga imodoka ya coaster RAB 031D aho yari iparitse mu kigo abagenzi bategeramo imodoka  Nyabugogo maze bakayifungura bakibamo akayabo k’amafaranga y’u Rwanda  miliyoni enye.

Uwibwe ayo mafaranga ariwe Kayitankore Thierry atangaza ko abo bagabo  bamucunze ku jisho nyuma yo guparika   imodoka ye no kuyifunga imiryango yose, maze agiye kuri banki iri hafi aho, bahita bigabiza iyo modoka barayifungura maze batwara amafaranga yose yari arimo agera kuri miliyoni enye.

Kumenya rero abamutwariye amafaranga, ngo yabibwiwe n’ushinzwe umutekano muri icyo kigo abagenzi bategeramo imodoka, kuko yari yababonye binjira mu modoka. Nyamwasa Jean Marie Vianney na Nsaguye Wellars biyemerera kuba aribo bibye ayo mafaranga bakavuga ko hari ibibazo by’amafaranga bari bafitanye na nyirimodoka, cyakora bakavuga ko inzira baciyemo zo kwiyishyura atari zo akaba ari naho bahera batakamba basaba imbabazi.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda sitasiyo ya Nyamirambo buvuga ko bariya bagabo bibye ariya mafaranga, bari babanje kuruhanya banga gusubiza amafaranga nyirayo mu gihe bari bataragezwa kuri Polisi. Kayitankore ari nawe wibwe, avuga ko yabingize inshuro nyinshi ngo bamusubize ibye ariko bakamutera utwatsi banamutuka, ari nako bamwandagaza imbere y’abantu bari baje ngo icyo kibazo gikemuke kitaragezwa kuri Polisi nk’uko abyivugira.

Polisi ikimara gushyikirizwa ikirego na nyirubwite wibwe yatangiye iperereza ryayo  maze bariya bagabo babonye ko byabakomeranye niko kwiyemeza kugarura ya mafaranga bari bibye dore ko bari bamaze no kuyagabana. Icyo gihe Nsaguye yagaruye miliyoni 2 n’igice naho Nyamwasa we agarura miliyoni imwe n’igice. Cyakora n’ubwo bagaruye ayo mafaranga, Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo iravuga ko bariya bagabo bitabakuraho gukomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha cy’ubujura kuko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP Urbain Mwiseneza aragira inama abantu kureka ingeso y’ubujura ndetse no mu gihe hari abafitanye ibibazo, barasabwa  kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe.

Aba bagabo icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igifungo kigeze ku myaka  ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri enye kugeza ku icumi  z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibyo bikaba bikubiye mu ngingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.