Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abashora abana bato b’abakobwa mu bikorwa bibi

ACP Tony Kuramba umuyobozi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo  kuri uyu wa 27 Kanama, ko Polisi yahagurukiye abantu bakuru bajyana abana batujuje imyaka y’ubukure mu mazu nk’utubari, amazu y’amacumbi ndetse n’ay’urubyiniro, aho baba banabashobora mu busambanyi no mu biyobyabwenge.

ACP Tony Kuramba yavuze ko abantu bakuru bajyana abana ahavuzwe hejuru, nta kindi baba bagamije uretse akenshi kubasambanya cyangwa kubaha ibiyobyabwenge.

Abana bagera kuri 20 mu Mujyi wa Kigali gusa, batujuje imyaka y’ubukure, kuwa gatanu tariki 23 Kanama mu mukwabu wa Polisi, abantu 26 bafashwe nyuma yo kujyana abana batarageza ku myaka y’ubukure mu tubari, mu mazu z’urubyiniro, no mu macumbi,ubu  bakaba bari mu maboko ya Polisi kubera ubu buhemu ku bana.

ACP Tony Kuramba yavuze ko Polisi igiye kubishyiramo imbaraga, abantu bakuru nk’aba bagahanwa kuko ngo baba barimo gusenyera igihugu, bangiza ejo heza  hazaza hacyo, bangiza abakiri bato cyane cyane babashora mu ngeso mbi.

Abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 nibo cyane cyane abagabo n’abasore bakuru bashora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge.

ACP Tony Kuramba yavuze ko nk’uko habaho ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, ubujura bw’ibinyabiziga, n’ibindi byaha, iki cyaha cyo kwangiza abana batarageza ku myaka 18 nacyo kiri mu bigiye guhagurukirwa.

Mu bikorwa bindi Polisi yakoze byo kurwanya ibyaha mu minsi ishize, hafashwe  moto zibwe 127, ibiro 144 by’urumogi na  litiro 592 za Kanyanga.