Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Darfur:Abapolisi b’abanyarwanda bambitswe imidali y’ishimwe

Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kanama 2013, mu nkambi y’abapolisi  ya EL FASHER iri mu ntara ya Darfur muri Sudan, habereye umuhango wo kwambika imidali y’ishimwe  abapolisi 179 b’abanyarwanda bari mu mutwe w’umuryango w’abibumbye  witwa UNAMID ukorera muri ako gace.

Uwo muhango wari witabiriwe  na Ambasaderi Joseph Mutaboba, akaba yungirije  uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni mu bya Politiki muri Sudani akaba yari umushyitsi mukuru ari nawe wabambitse iyo midali, hari kandi Komiseri wa Polisi muri uwo mutwe, Madamu Hester Paneras, ndetse n’abandi bayobozi ba gisivili, ingabo na Polisi.

Mu ijambo ry’ikaze, uyoboye umutwe w’abapolisi b’abanyarwanda bari Darfur, ACP Elias Mwesigye yashimiye Umuryango w’abibumbye ko uzirikana ubwitange bagira mu kazi bakorera muri Darfur, yavuze kandi ko abagiye kwambikwa imidali bahaje mu Ukwakira 2012, akaba ari nawo mutwe ufite umubare mwishi w’abagore bityo bakaba bishimiye iyi midali kuko ari ikimenyetso cy’uko bakora neza ibyo bashinzwe.

Komiseri wa Polisi muri UNAMID, Madamu Hester Paneras yabashimiye uburyo bakorana umurava kandi ari intangarugero,abasaba ko bakomeza gushaka icyazanira amahoro intara ya Darfur kandi abasaba ko umubare w’abagore bafite bawukoresha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ba Darfur.

Umuyobozi mukuru wa Polisi muri UNAMID ,Commissionner Cyprian Gatete niwe wasomye abahabwa imidali maze bayambikwa n’umushyitsi mukuru n’abandi banyacyubahiro bari aho.

Ambasaderi Joseph Mutaboba wari umushyitsi mukuru, yavuze ko umutwe w’abapolisi b’u Rwanda watanze umusanzu ukomeye mu kuzana amahoro no kubanisha  neza amoko atuye Darfur yaranzwe n’umwiryane.

Yagize ati:”Mukwiye kwishimira uburyo twaje kubambika imidali, ibi bigaragaza ko mwahagarariye neza igihugu cyanyu kandi mwujuje neza ishingano rusange za UNAMID.”

Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda yarangije ashimira abitabiriye uyu muhango, atanga impano ku mushyitsi mukuru , ashimira kandi abambitswe imidali anabasaba kugumana ubwo bunyangamugayo bayiherewe.
Uyu muhango warangijwe no kwiyakira ndetse n’indirimbo n’imbyino nyarwanda.