Abapolisi n'abacungagereza 32 (Senior Command) bari mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) batangiye ingendo shuri nka bimwe mu bigize amasomo bamaramo umwaka muri ririya shuri. Aba banyeshuri baturutse mu Rwanda, Kenya, Sudani y'Epfo, Namibia, na Somalia. Iki ni ikiciro cya 09 cy'aba ofisiye bakuru mu bapolisi n'abacungagereza baza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda.
Aba banyeshuri bazasura ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu. Izi ngendo shuri zikaba ari zimwe muri gahunda ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (NPC) rifite zo guha ubumenyi buhagije abanyeshuri baryigamo, ku buryo bahuza ibyo biga n'amateka, umutekano, ubumenyi mu bya Politiki no guteza imbere imibereho myiza n'ubukungu, ibi byose bakabihuriza hamwe no gusigasira umutekano w'Igihugu, Akarere ndetse n'isi muri rusange.

Barimo basobanurirwa uko zimwe mu nganda zikora
Biteganyijwe ko izi ngendo zizamara iminsi 5 , bazitangiriye mu Mujyi wa Kigali aho kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Gicurasi batangiye basura Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) bagirana ibiganiro byibanze ku ishoramari, n'iterambere, nyuma yo kugirana ibiganiro na RDB aba ba Ofisiye bakuru bahise berekeza mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo basobanurirwa uburyo inganda zikora n'uburyo zishorwamo imari.
Ubwo yaganiraga n'aba banyeshuri kubijyanye n'ishoramari n'iterambere ry'Igihugu, Karemera Fred umukozi muri RDB ushinzwe one stop center yababwiye amateka u Rwanda rwanyuzemo abagaragariza n'aho kigeze kiyubaka mu iterambere mu ruhando mpuzamahanga. Yababwiye ko kuba u Rwanda rugeze ku bukungu n'iterambere ruriho ubu rubikesha ahanini ubuyobozi bwiza n'umutekano ari nabyo bituma abashoramari bashora imari mu Rwanda.
Yagize ati" Abashoramari dukangurira gushora imari iwacu bakaza ni uko baba bahizeye umutekano usesuye, nta muntu ushora imari ye (amafaranga) aho atazunguka cyangwa aho atizeye umutekano w'ibye. Impamvu baza rero ni uko baba baziko ubuyobozi bw'Igihugu baje gushoramo imari bubashyigikiye kandi n'inzego z'umutekano zizarinda ibyo baje gukora."
Karemera yakomeje agaragaza ko nubwo hajemo icyorezo cya Covid-19 u Rwanda narwo rwafashe ingamba zo guhangana nacyo ariko ari nako rwakomeje guteza imbere ishoramari.

Umunyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be, Commissioner Moraliza Molebugi ubwo yaherezaga impano Karemera Fred wari uhagarariye RDB
Yababwiye ko mu masomo yose biga cyane cyane ajyanye no kubungabunga amahoro n'umutekano haba mu bihugu byabo, mu Karere ka Afurika n'ahandi, ari ingenzi kuko iterambere ry'ibihugu ritashoboka bidahari.
Ati"Ikiza ku isonga ni umutekano w'Igihugu kuko ariwo utuma iryo terambere rigerwaho, udahari ibyo dukora byose ntaho byagera n'abashoramari ntibashora imari mu gihugu kitarimo umutekano niyo mpamvu musabwa kuwuharanira."
Commissioner Monaliza Molebugi umunyeshuri uhagarariye abandi ukomoka mu gihugu cya Namibia yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwabateguriye urugendo shuri avuga ko amasomo n'inyigisho bahawe zijyanye n'iterambere mu ishoramari zizabafasha.
Yagize ati" Ubu bumenyi duhawe bujyanye n'uburyo twashoramo imari haba mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi butandukanye ndetse n'ibindi bizadufasha natwe kubihugura no kubikangurira abandi kandi ahantu hatandukanye."
Aba ba Ofisiye bakuru mu rugendo shuri bakoze bari bari kumwe na bamwe mu barimu babo ndetse banaherekejwe n'umuyobozi mukuru w'ishuri rya Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Christopher Bizimungu.

Aba Ofisiye bakuru barikumwe n'umuyobozi mukuru w'ishuri rya Polisi y'u Rwanda (NPC) CP Christophe Bizimungu bakurikiye ikiganiro barimo bahabwa n'uwari uhagarariye RDB
Kinyarwanda
English










