Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakora ubucuruzi basabwe kubahiriza amategeko no kwirinda kunyereza imisoro

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cy?ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) ubwo haberaga ikiganiro cyahuje abayobozi batandukanye n?abanyamakuru.

Mu bayobozi bitabiriye ikiganiro harimo
Batamuriza Hajara, Komiseri w?imisoro y?imbere mu Gihugu, umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda; Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Mugabe Emmanuel, ushinzwe kurengera inyungu z?umuguzi muri RICA, na Rubegasa Walter uhagarariye urugaga
rw?abikorera PSF.

Ni ikiganiro cyibanze ku ngamba zo kongera imbaraga mu  ikoreshwa ry?inyemezabuguzi (EBM) no gushishikariza abayikoresha nabi bagamije kunyereza imisoro guhindura imyumvire.

Komiseri ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu; Batamuriza yavuze ko inyemezabuguzi ya EBM yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy'uko wasangaga hari abacuruzi banyereza  imisoro.

Yagize ati: ?Mbere hari ikibazo cy? abacuruzi wasangaga bahimba inyemezabuguzi, hari kandi ikibazo cy?abacuruzi bahimbaga ibitabo by?ubucuruzi kugira ngo bereke ikigo cy?igihugu cy?imisoro ko bahomba. Abandi bacuruzi batubyaga inyungu ku nyongeragaciro (TVA), habagaho kandi ikibazo cy?ikiguzi gihanitse cy?igenzura ry?imisoro n'ikibazo cy?umutekano w?amakuru kuko wasangaga inyemezabwishyu zandikishwa intoki bityo zikaba zanatakara.?

Komiseri Batamuriza yavuze kandi ko nyuma y?imyaka 9 ishize iri koranabuhanga rya EBM ritangiye gukoreshwa mu gutanga inyemezabuguzi hagiye habaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abacuruzi kujya batanga EBM ndetse n?abaturage kujya bayisaba igihe baguze ibicuruzwa, ariko na n'ubu haracyari ikibazo cy?abacuruzi usanga badatanga inyemezabuguzi uko bikwiriye.

Ati: ? Haracyari imbogamizi z?abacuruzi batanga inyemezabuguzi ya EBM    ituzuye aho usanga umuguzi agura ibicuruzwa by?amafaranga runaka agahabwa EBM iriho amafaranga macye hagamijwe kunyereza imisoro, haracyari imbogamizi z?abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM mu buryo buhoraho, ikibazo cy?abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga bagahimba inyemezabuguzi muri gasutamo, ikibazo cy?inganda zitumiza ibikoresho mu mahanga zigakora imenyekanisha ridafite ukuri, inganda zitanga inyemezabuguzi idahwanye n?amafaranga abaguzi bishyuye, abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM uko bikwiye, ndetse n?ikibazo cy?abaguzi badasaba inyemezabuguzi ya EBM igihe baguze ibicuruzwa.?

Yasabye inzego zirebwa n?ibi bibazo gukorera hamwe no kongera ubukangurambaga hagamijwe ko buri mucuruzi amenya akamaro ko gukoresha no gutanga inyemezabuguzi ya EBM ku bakiriya imisoro nabo bakayigeza mu isanduku ya Leta.



Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagiriye inama abacuruzi gucuruza bubahirije amategeko, kuko iyo utayubahirije wisanga mu gihombo.

Yagize ati: ?Abacuruzi baragirwa inama yo kujya bagana inzego zishinzwe ubucuruzi zirimo ikigo cy?igihugu gishinzwe imisoro, ikigo cy?igihugu gishinzwe kurengera abaguzi cyangwa urugaga rw?abikorera PSF zikabahugura bityo bakamenya amategeko agenga ubucuruzi hagamijwe kwirinda gukora ibyaha byo kunyereza imisoro n?ibindi byaha bikorwa mu bucuruzi.?

CP Kabera yavuze ko Polisi ikora ibikorwa byo gufata abica amategeko agenga imisoro yifashijije itegeko riteganya uko imisoro itangwa No. 26/2019 ryasohotse tariki ya 18/09/2019 mu ngingo yaryo ya 18, 81,85,86 na 89.

Yatanze urugero aho mu minsi 15 ishize Polisi yakoze ibikorwa 27 mu mujyi wa Kigali bifatirwamo abantu 86 banyereje imisoro, ifata ibinyabiziga 25 birimo imodoka 20 na moto 5, ifata ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 21 bifite musaruro nyongeragaciro (TVA) ka Miliyoni 3, ushyizemo amande baciwe byose hamwe bigera kuri miliyoni zirenga 35. Amakuru atangwa n?ikigo cy?igihugu gishinzwe imisoro atangaza ko agera kuri Miliyoni 30 yamaze kwishyurwa.
 
Yihanangirije abacuruzi bakora ibikorwa bya magendu abasaba kubireka, kuko ari kenshi hafatwa imodoka zikoreye ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu bitasoze, bityo haba habayeho igikorwa cyo kunyereza imisoro.

 Yakebuye kandi abacuruzi banyereza imisoro bitwaje ko ikoranabuhanga rya EBM ridakora cyangwa ko barisabye ikigo cy?igihugucy?imisoro (RRA) rikaba ritarabageraho ko batazihanganirwa, anasaba abacuruzi batubya imisoro cyangwa ntibayitange kubireka kuko ari icyaha gihanwa n?amategeko.