Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi 101 bo mu bitaro bya La Croix du Sud bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama ryahuguye abakozi batandukanye bo mu bitaro bya La Croix du Sud cyangwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, yari amahugurwa y?umunsi umwe.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aba bakozi bahuguwe ku bintu bitandukanye bijyanye no kubereka uko bakwirinda inkongi mbere y?uko ziba, uko bakwitabara bazimya inkongi ndetse banerekwa uko bahunga aharimo kubera inkongi.

Yagize ati "Abakozi bo muri ibi bitaro twabagaragarije ibitera inkongi ndetse n'ibigize umuriro. Tubereka uko bakwitabara bo ubwabo igihe habaye inkongi bifashishije ibikoresho nka kizimyamuriro, umucanga, ikiringiti gitose twaberetse uko bazimya umuriro."

Muganga mukuru w?ibitaro La Croix du Sud, Nyirinkwaya Jean Chrysostome yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda avuga ko aya mahugurwa hari icyo afashije abakozi bo mu bitaro ndetse n?abarwayi babigana.



Yagize ati? Ibi bintu twari twarabyifuje kuva kera, ndashimira Polisi y?u Rwanda kuba yaje kuduhugura ku kwirinda inkongi no kuyirwanya. Hano haba abakozi benshi n?abarwayi ndetse n?amamashini menshi ariko ugasanga abakozi nta mahugurwa ahagije bafite mu kuzimya umuriro kandi dufite imashini ziwuzimya.?

Nyirinkwaya yakomeje ashimira Polisi y?u Rwanda muri rusange, by?umwihariko ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB). Yavuze ko abapolisi baberetse ibitera inkongi, ibigize umuriro,  uko bazimya umuriro bifashije amacupa arimo gaze izimya umuriro, ikiringiti gitose n? umucanga.

Nyirinkwaya yakanguriye abayobozi b?ibigo bitandukanye kwihutira gusabira amahugurwa abakozi babo kugira ngo bagire ubumenyi ku kurwanya no kwirinda inkongi kuko iyo yabaye usanga hatikirira imitungo ibarirwa mu mamiliyari y?amafaranga.