Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abakozi b?ibitaro barenga 210 bahawe amahugurwa yo gukumira no kurwanya inkongi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi  n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryasoje amahugurwa yahabwaga abakozi b'ibitaro bitandukanye nyuma yo guhugura abakozi 219 mu gihe cy?iminsi itatu.

Mu bahuguwe muri iki cyumweru barimo abakozi 68 bo mu bitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza bahuguwe Kuwa Gatatu tariki 28 ukuboza, Kuwa kane tariki 29 hahugurwa abakozi 41 bo ku bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi mu gihe kuri uyu wa Gatanu, hahuguwe abakozi 110 bo ku bitaro bya  Kibogora biherereye mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Aba bakozi bo mu ngeri zitandukanye bakorera mu bitaro barimo abayobozi b'ibitaro, abaganga n'abaforomo, abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda barimo kwimenyereza umwuga, abacunga umutekano n'abakora amasuku ku bitaro, bahuguwe ku miterere y?umuriro n?ibiwugize n?uburyo bwo kuzimya inkongi biturutse ku nkomoko n?ingano yayo hifashishijwe ibizimyamuriro (Fire extinguishers) bitandukanye.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi, Assistant Commissionner of Police (ACP) Paul Gatambira, yibukije abakozi bo mu bitaro ko baba bafite ubuzima bw?abarwayi baba ari abanyantege nke mu biganza bityo ko bakwiye kubitaho no kubasigasira babarinda ibishobora kubahungabanya birimo n?inkongi zishobora kubageraho igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati: Aha mukorera mwakira abanyantege nke benshi. Kubaha amahugurwa nk?aya rero tuba tugira ngo muzabashe gukumira inkongi y?umuriro zishobora kubageraho no guhangana nayo iramutse ivutse ikiri ntoya mukoresheje ibikoresho bito  cyane nk'ibizimyamuriro namwe ubwanyu muba mufite cyangwa mubasha kubona mu buryo bworoshye kuko uko hagenda hashira umwanya niko igenda ikura isaba imbaraga nyinshi mu kuyizimya kandi irushaho kwangiza byinshi.?

ACP Gatambira yabashimiye uburyo bitabirana amahugurwa ubushake n?uburyo bagaragaza ko basobanukiwe n?ibyo bahuguwe binyujijwe mu myitozo yo kuzimya inkongi bagaragaza.



Dr. Kanyarukiga Salatiel umuyobozi w'ibitaro bya Kibogora, yashimiye Polisi y'u Rwanda yabahaye amahugurwa avuga ko yabongereye ubumenyi buzabafasha guhangana n?inkongi

Yagize ati:?Icyo twifuzaga ni ukugira ngo buri mukozi agire ubumenyi kandi atinyuke kuba yazimya inkongi yose ishobora kuvuka ikamusanga ku kazi. Ikindi kandi abatugana benshi baba ari abanyantege nkeya koko. Nk?abakozi b'ibitaro tuba dukeneye kumenya uburyo tubitaho n?uko dukora ubutabazi  mu gihe twaba twatewe n'inkongi, kandi ubumenyi twungutse tuzabukoresha no mu ngo cyane ko twigishijwe uburyo bwiza bwo gukoresha gazi zifashishwa mu guteka mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora gutezwa nazo ndetse n?uko twazizimya.?

Umuyobozi w?Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n?ubutabazi yibukije abaturarwanda kujya bihutira kumenyekanisha inkongi ku mirongo ya telefone : 0788311120, cyangwa 0788311224 ku bari mu Mujyi wa Kigali, 0788311024 mu Ntara y?Amajyaruguru, 0788311449 mu Ntara y?Amajyepfo, 0788311025 Iburasirazuba na 0788311023 mu Ntara y?Iburengerazuba.