Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 100 bahawe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?irikorerwa abana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda giherereye ku Kacyiru habereye amahugurwa yahawe abapolisi 100 baturutse mu gihugu hose barimo  abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage (PCEOs), ndetse n?abapolisi bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni amahugurwa y'umunsi umwe  agamije kongerera abapolisi, ubumenyi n?ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n?irikorerwa abana.

Abayitabiriye bararebera hamwe uruhare rw?abapolisi mu kwimakaza ihame ry?uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n?irikorerwa abana, uburyo bw?imicungire y?abakozi bijyanye no kwimakaza ihame ry?uburinganire, hamwe n'uruhare rw?itangazamakuru mu gukumira no kumenyekanisha ibyaha by?ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?irikorerwa abana.

Yafunguwe ku mugagaro n?umuyobozi wungirije w?ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturuge, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, mu izina ry?umuyobozi mukuru wa Polisi yatangiye aha ikaze abitabiriye aya mahugurwa ndetse n?abari buhugure abandi.



Yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi ndetse n?ubushobozi abapolisi bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?irikorwa abana.

Yagize ati: ?Polisi y?u Rwanda iri ku isonga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?ihohoterwa rikorerwa abana mu buryo butandukanye ariko ntibigarukira gusa ku gukangurira abaturage no kubigisha, gushinga amatsinda arwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse  no gukorana n?abashinzwe kurwanya ihohotetwa rishingiye ku gitsina mu bice bitandukanye by?igihugu, hanabaho  amahugurwa ahabwa abapolisi  hagamijwe kubongerera ubumenyi n?ubushobozi bwo kurwanya iri ihohoterwa.?

Yakomeje agira ati : ?Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bibazo by?ingutu guverinoma y?u Rwanda imaze igihe kinini ihangana nabyo, kandi  hakoreshejwe imbaraga zikomeye kugira ngo iki kibazo gicyemuke hashyirwaho Politiki, amategeko n?inzego kugira ngo ibyo bishoboke, kandi ko abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohotera abana bagezwa imbere y?amategeko kandi  n?abahohotewe bakabona ubutabera.?

Icyakora, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore n?abana mu bice bitandukanye by?igihugu cyacu bagifite ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku gitsina cyangwa ku mitekerereze ya muntu ibi bivuze ko hagikenewe imbaraga z?inzego za Leta zitandukanye kugira ngo ibikorwa nkibi birangire.

ACP Ruyenzi yasabye abitabiriye amahugurwa gukoresha aya mahirwe yo kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo bakuye mu mahugurwa mu kazi kabo ka buri munsi kugira ngo bakube kabiri imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohotera abana ndetse no kwimakaza ihame ry?uburinganire

Mu gushyira mu bikorwa amahame yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?ihohoterwa rikorwa abana, Polisi y? u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kwimakaza ihame ry?uburinganire, ishami, Ibiro bishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n?ihohoterwa rikorwa abana (ANTI-GBV Desk), hanashyirwaho kandi  Abapolisi bashinzwe ihame ry?uburinganire mu turere twose tw?igihugu.
Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y? u Rwanda ku bufatanye n?ishami ry?umuryango w?abibumbye rishinzwe gahunda z?iterambere (UNDP).