Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe abapolisi b’u Rwanda 240 batangiye kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo i Malakal mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Ni itsinda riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) CSP Faustin Kalimba, kubera ibibazo by’icyorezo cya COVID-19 aba bapolisi baragenda mu byiciro aho ikiciro cya mbere hagiye abapolisi 80 bayobowe na Superintendent of Police (SP) Leon Niyomwungeri. Bagiye gusimbura bagenzi babo 240 bagize itsinda riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi, aba nabo hakaba habanje kuza abapolisi 80 bayobowe na Superintendent of Police(SP) David Kalimba.
Aba bapolisi bose ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali baherekejwe banakirwa na bamwe mu bofisiye bakuru muri Polisi y'u Rwanda bari bayobowe na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe ubwo hakirwaga itsinda ry'abapolisi bari bavuye muri Sudani y'Epfo, Umuvugizi wungirije muri Polisi y'u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe,Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi bajya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo.

Yavuze ko abapolisi bagiye bagize igihe gihagije cyo guhugurwa ku nshingano bagiyemo aho bazaba bafite inshingano nyamukuru yo kurinda abaturage b’abasivili ndetse bakanakora ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati "Aba bapolisi mbere yo kujya gusimbura bagenzi babo bagira igihe cyo guhugurwa ku nshingano bazakora ndetse bakanahugurwa mu gukoresha ibikoresho bazifashisha. Usibye inshingano ya mbere yo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, banabafasha mu bikorwa bijyanye no kwicungira umutekano, ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage twavuga nk’ibikorwa bijyanye n’isuku,umuganda, kubakira abatishoboye n’ibindi bitandukanye.”

Umuvugizi wungirije muri Polisi y'u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo
Yakomeje avuga ko aba bapolisi bagize igihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakiri mu Rwanda ndetse nibanagera muri Sudani y’Epfo bazakomeza gukurikiza amabwiriza yo kukirinda.
Ati “Kubera ko turi mu gihe cya COVID-19 abapolisi barimo kugenda mu byiciro, iki kiciro cy’abapolisi 240 bazagenda mu byiciro 3, uyu munsi hagiye 80. Impamvu ni uko iyo bageze aho bagiye mu kazi bagomba kujya mu kato k’iminsi 14 , mbere yo kugenda barapimwe inshuro nyinshi na mbere yo kugenda babanje kujya mu kato k’iminsi 14.”
Aba bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni ikiciro cya 6, u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kuva mu mwaka wa 2015.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga impanuro kuri aba bapolisi barimo kujya gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabasabye gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.
INKURU BIJYANYE

Itsinda ry'abapolisi basoje ubutumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo(UNMISS).


Kinyarwanda
English










