Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bari mu mahugurwa y'ubunyamwuga n'ubuyobozi bari mu rugendoshuri

Ba ofisiye 45 bitabiriye icyiciro cya 12 cy'amahugurwa y'ubunyamwuga n'ubuyobozi atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze mu gihe cy'amezi atanu, batangiye urugendoshuri rugamije guhuza amasomo bigira mu ishuri na serivisi zitangirwa mu kazi.

Barimo abo muri Polisi y'u Rwanda, abo mu rwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB),
Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS), n'abo muri Polisi yo muri Malawi (MPS).

Ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, basuye ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko ishinga amategeko ku Kimihurura basura n'igicumbi cy'intwari z'igihugu i Remera mu Karere ka Gasabo.

Bageze ku ngoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanuriwe birambuye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, uko Leta yari ku butegetsi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994 n'uburyo imiryango Mpuzamahanga yatereranye imbaga y'abatutsi bicwaga.

Basobanuriwe kandi uko ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside zikabohora igihugu.



Ku gicumbi cy'intwari, bashyize indabo ku mva, mu rwego rwo kunamira intwari z'igihugu ziharuhukiye.

Mu  ntangiriro z'iki cyumweru, nabwo bari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Basobanuriwe kandi mu buryo burambuye uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa.

Amahugurwa y'ubunyamwuga n'ubuyobozi agenerwa ba ofisiye bato mu rwego rwo kubaha ubumenyi bwisumbuye mu ngeri zitandukanye burimo n'ubujyanye no kuyobora abapolisi mu kazi  ko gucunga umutekano no kuyobora sitasiyo za Polisi.