Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b'u Rwanda 320 bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bambitswe imidali

Umuryango w'Abibumbye wambitse imidali y'ishimwe abapolisi 320 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).

Umuhango wo kubashyikiriza iyi midali wabereye ku cyicaro cy'umutwe w'abapolisi (RWAFPU-1) mu murwa mukuru Bangui ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe, uyoborwa n'intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (SRSG) Valentine Rugwabiza.

Mu bambitswe imidali harimo abagera ku 139 bagize umutwe wa RWAFPU-1, abapolisi 140 bagize umutwe wa PSU n'abagera kuri 41 bakora nk'abajyanama (IPOs).

Madamu Rugwabiza yashimiye abapolisi b'u Rwanda ku kazi bakora k'indashyikirwa ko kubungabunga umutekano n'ituze rusange ku baturage ba Centrafrique.



Yashimiye Leta y'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda by'umwihariko ku bushake n'ubushishozi mu guharanira amahoro y'abaturage bo muri Repubulika ya Centrafrique.

Yagize ati: "Mwakoze byinshi mu guharanira amahoro muri muri iki gihugu. Ndashimira buri wese muri mwe ku musanzu yatanze akuzuza neza inshingano ze zitoroshye atiganda cyangwa ngo acibwe intege n'ibibazo bitari bicye muhura nabyo muri ako kazi. "

Yabashimiye inkunga bagiye bashyikiriza abaturage batishoboye n'ibikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo bagiye bakora.



Umuyobozi w'umutwe wa RWAFPU-1, Chief Superintendent of Police (CSP) Callixte Kalisa, yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku bwitange n'umurava byabaranze mu gusohoza neza inshingano zabo.

Ati: "Ntibyari gushoboka ko mukora akazi neza ngo mwuzuze inshingano nta bwitange, ubushake na disipulini cyangwa se igihe mwaba mushyira inyungu zanyu imbere mukirebaho, mukibagirwa abaturage mushinzwe kurindira umutekano n'izindi nshingano."

Yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA, Guverinoma ya Centrafrique, abaturage n'abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye muri iki gihugu, ku bufatanye n'imikoranire myiza bagiranye byabafashije gusohoza neza inshingano zabo.



Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda ane y'abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Amatsinda abiri ; RWAFPU-1 na PSU akorera i Bangui mu murwa mukuru, naho irya
RWAFPU-2  rigakorera Kaga Bandoro, muri Km300 uturutse Bangui mu murwa mukuru.

Itsinda RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou, mu bilometero 725 uturutse Bangui werekeza mu majyepfo y'Iburasirazuba bw'igihugu.