Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi bakuru b?ingabo na Polisi muri Mozambique basuye abo mu Rwanda

Umugaba mukuru w?ingabo z?Igihugu cya Mozambique, Chief of General Staff (CGS) n?Umuyobozi mukuru wa Polisi muri iki gihugu n?intumwa bayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, ni uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2022 ruzageza tariki ya 10 Mutarama. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 9 Mutarama aba bashyitsi bagiranye ibiganiro n?abayobozi bakuru mu ngabo z?u Rwanda na Polisi. Ni ibiganiro byabereye ku biro bikuru bya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru.

Umugaba mukuru w?ingabo z?u Rwanda, General Jean Bosco Kazura yatangiye aha ikaze aba bashyitsi bari bayobowe n? Umugaba mukuru w?ingabo za Mozambique,General Admiral Joacquim Rivas Mangrasse. Mu ijambo rya General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimira Leta y?u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y?iterabwoba mu gihugu cya Muzambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Yanashimangiye ko kugeza ubu ibikorwa inzego z?umutekano z?u Rwanda zifashamo iza Mozambique hari umusaruro ushimishije bimaze gutanga.

Yagize ati? Intego y?uru ruzinduko rwacu mu Rwanda ni ugushimira Leta y?u Rwanda kandi tunarebera hamwe uko twakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba iwacu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu bimaze gutanga umusaruro ushimishije kuko kuva ingabo z?u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya Ntara yari yarigaruriwe n?umwanzi. Bari barigaruriye agace gakomeye cyane ka Macimboa de Pria ariko ubu hari umutekano, abaturage basubiye mu byabo n? ibikorwa by?ubucuruzi byongeye gusubukurwa hari amahoro.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abayobozi barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize ingabo na Polisi by?u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique kurwanya imitwe y?iterabwoba.

Yagize ati? Muri ibi biganiro hari hagamijwe gusuzuma ibyagezweho muri aya mezi atandatu ashize no gukomeza ubufatanye kugira ngo icyajyanye inzego z?umutekano z?u Rwanda muri kiriya gihugu kigerweho aricyo kugarura umutekano n?ituze muri kiriya gihugu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.?

Umuvugizi w?ingabo z?u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga yavuze ko kuva inzego z?umutekano z?u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zarwanyije imitwe y?iterabwoba yari ihari irahunga mu buryo bugaragara.  Colonel Rwivanga yakomeje avuga ko usibye no guhashya umwanzi mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado harimo kuganirwa uko ingabo z?u Rwanda zakubaka ubushobozi bw?ingabo za Mozambique binyuze mu mahugurwa.

Yagize ata? Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, ingabo zacu zigahugura izabo (Mozambique) kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z?umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya nabo mu kubaka inzego z?umutekano zabo kugira ngo nabo mu myaka iri imbere bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n?iki kibazo ku giti cyabo.?

Kuva taliki ya 09 Nyakanga 2021 amezi atandatu arashize u Rwanda rwohereje ingabo n?abapolisi mu gihugu cya Mozambique guhashya imitwe y?iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu muri iyi Ntara hari amahoro n?umutekano, abaturage basubiye mu byabo ndetse ibikorwa by?ubucuruzi nabyo byarasubukuwe.