Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ACP Gatambira yasabye abaturage gutunga ibikoresho by'ibanze bizimya umuriro

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza yakanguriye abaturarwanda kujya batunga ibikoresho by 'ibanze byabafasha kwitabara habaye inkongi. Yabivuze kuri ubwo hasozwaga amahugurwa ku kurwanya no kwirinda inkongi yahabwaga abanyeshuri bo mu ishuri Path to Success International School (PTS).Ni ishuri riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama.

Kuri uyu wa Gatatu hahuguwe abanyeshuri 130 bari hagati y'imyaka 7 na 9 ,ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza hari hahuguwe abana b'inshuke 150 bo muri iryo shuri. Ni amahugurwa arimo kubera ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru.

Aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi yo guhugura abantu bo mu bigo bitandukanye ku bumenyi bwo kurwanya inkongi no kuzirinda.

ACP Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi umubare munini w'abaturarwanda ku kwirinda inkongi.

Yagize ati "Iyi ni gahunda izahoraho Polisi yihaye yo guhura abantu kugira ngo bagire ubumenyi bw'ibanze ku kurwanya inkongi no kuzirinda."



Yakomeje avuga ko abanyeshuri bahugurwa ku bitera inkongi, uko wayirinda n'icyo bakora igihe habaye inkongi aho batuye.

ACP Gatambira yasabye abaturage ubuyobozi bwa abarimu n'ababyeyi kujya bashaka ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi kandi bakihutira guhamagara Polisi igihe habaye inkongi.


Lita Beria ni umwe mu barimu baherekeje aba banyeshuri, yashimiye Polisi ku mahugurwa yahaye abanyeshuri bigatuma abanyeshuri bashobora kuba bakoresha ibikoresho bizimya umuriro.

Aya mahugurwa ni ingenzi, abanyeshuri bungutse ubumenyi mu kurwanya inkongi igihe ibaye. Babonye ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kurwanya inkongi ndetse n'uko bikoreshwa, ubu bafite ubushobozi bwo kuba bazimya umuriro."

Matis Cyusa, yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza.Yavuze ko we na bagenzi be amahugurwa bahawe kuko yabafashije ku kwirinda inkongi.