Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro ryahuguye abakozi bo mu bitaro bikuru by?Akarere ka Rulindo biherereye mu Murenge wa Kinihira, Akagari ka Karegamazi.
Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 58 bakora muri ibyo bitaro barimo abaganga, abayobozi b?amashami, abafasha b?abaganga, abashinzwe amasuku mu bitaro ndetse n?abashinzwe umutekano muri ibi bitaro bya Kinihira.
Uyu munsi kandi tariki ya 2 Werurwe, amahugurwa nkaya y?umunsi umwe yahawe abakozi 62 bo mu bitaro bya Byumba biherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba.
Abahuguwe bose basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Beretswe uko bahunga haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.
Yagize ati ?Aho duhugura hose twibanda kubabwira ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tukanabereka uko bakwitabara bagahunga ahabaye inkongi. Tubereka uko bakoresha ibikoresho bizimya umuriro n'uko batabara abantu mu ivuriro haramutse habaye inkongi."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu bitaro bya Kinihira na Byumba kimwe nk?uko ahandi hose bijya bigenda bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi. Beretswe uko bakoresha ikiringiti gitose bazimya inkongi iturutse kuri gaze.
Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri ibi bitaro nyuma abayobozi b?ibitaro bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Abahuguwe nabo bashimiye Polisi y?u Rwanda kuba yarabateguriye aya mahugurwa kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi. Bagaragaje ko mu bitaro hari hasanzwe ibikoresho bizimya inkongi ariko bakaba batari bazi uko babikoresha.
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro hanyuma Polisi ikabatabara. Mu Ntara y'Amajyaruguru umuturage aramutse ahuye n'ikibazo cy'inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi yahamagara kuri telefoni 0788311024.
Kinyarwanda
English











