Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyaruguru: Polisi yatangije ubukangurambaga mu bacuruzi bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena Polisi y?u Rwanda ifatanyjije n?urugaga rw?abikorera (PSF), ubuyobozi bw?inzego z?ibanze n?urubyiruko rw?abakorerabushake batangije ubukangurambaga bw?ibyumweru bibiri mu bacuruzi bwo kugenzura ko amabwiriza yashyizweho yo  kurwanya ikwirakwira ry?icyorezo cya Covid-19 yubahirizwa.

Imibare yatanzwe n?inzego z?ubuzima tariki ya 28 Kamena yagaragazaga ko abantu banduye COVID-19 ari 757, Akarere ka Musanze konyine gafitemo abantu 80 kagakurikira Umujyi wa Kigali wari ufite abanduye 280. Tariki ya 27 mu gihugu hose hari handuye abantu 741, Akarere ka Musanze kari gafitemo abantu 67 nanone nyuma y?Umujyi wa Kigali.

Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru ubukangurambaga n'ubugenzuzi bwatangirijwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo nk?ahagaragaye umubare munini w'abanduye COVID 19 mu Ntara yose y?Amajyaruguru. Ubukangurambaga bwatangijwe  n?umuyobozi w?iyi Ntara Nyirarugero Dancille, umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga bari kumwe n?abandi bayobozi batandukanye. Bagiye bigabanyamo  amatsinda bakangurira abaturage cyane cyane abacuruzi ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Mu Karere ka Rulindo bwatangirijwe mu bacuruzi bakorera ku isoko rya Base. Mu  Karere ka Gakenke bwatangirijwe mu Murenge wa Gakenke mu isanteri y?ubucuruzi, mu Karere ka  Burera ubu bukangurambaga bwatangirijwe  mu isanteri zose z?ubucuruzi zigize akarere, ni mugihe mu Karere ka Gicumbi bwatangirijwe mu isoko n?amaduka bya Byumba no muri Gare.

Bimwe mu byasuzumwaga  harimo kureba ko hari  ibimenyetso bigaragaza aho abaguzi bazajya bahagarara bahanye intera, kureba kandagira ukarabe kandi zikora neza kandi zikoreshwa, kugenzura niba abacuruzi bakoresha uburyo bw?ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga (MOMO Pay), kureba niba abacuruzi  bubahiriza kwambara agapfukamunwa neza ndetse n?ababagana, niba bapima umuriro abinjira, kwandika mu gitabo abinjira ndetse n?uruhare muri rusange rw'abacuruzi mu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID19.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yibukije abacuruzi ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19

Umuyobozi w?Intara y?Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille atangiza ubu bukangurambaga mu Murenge wa Busogo, yakanguriye abaturage gushyira imbaraga mu kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Ati ?Kugeza ubu nyuma y?Umujyi wa Kigali, Intara y?Amajyaruguru niyo ya kabiri mu kugaragamo ubwandu bwa COVID-19 bwinshi, Akarere ka Musanze niko kaza ku isonga,  mu mirenge yose ikagize Umurenge wa Busoga niwo arimo ubwandu bwinshi.?

Yakomeje abwira abaturage ko COVID-19 yica  kandi nta hantu wayihungira keretse kubahiriza amabwiriza ashyirwaho na Leta yo iki cyorezo.

Umuyobozi w?Intara y?Amajyaruguru yabwiye  abaturage ko  kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki igihe cyose n?isabune n?amazi meza, guhana intera muri rusange abacuruzi bahereye ku bakiriya babagana, kwirinda ingendo zitari ngombwa  nta kabuza icyorezo kizatsindwa.


Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y?Amajyaruguru (RPC), Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yasabye abacuruzi kubahiriza no gukurikiza amabwiriza ya Leta aho gukorera ku jisho bacungana n?inzego.

Ati ?Twese  tubona ingaruka za COVID-19, abandura n?abahitanwa nayo.Ikibabaje  hari abantu kugeza  ubu bakirenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta. N?uyu munsi ubwo twazaga muri ubu bukangungurambaga no kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa hari abacuruzi batubonye bahita bafunga amaduka yabo. Leta yashyizeho amabwiriza kugira ngo arengere ubuzima bwacu niyo mpamvu dukwiye kuyubahiriza.?


Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru ACP Reverien Rugwizangoga agenzura ko abacuruzi bujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19

ACP Reverien Rugwizangoga yabwiye abaturage cyane cyane abacuruzi ko amabwiriza yashyiriweho kubahirizwa atashyiriweho kugira ngo abacishe amande cyangwa ngo bayice.

Umuyobozi w?urugaga rw?abikorera (PSF) mu Ntara y?Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha yibukije abaturage cyane abacuruzi ko bakwiye kwigira ku ngaruka mbi batewe na COVID-19 harimo na guma mu rugo yatumye ibikorwa  bihagarara.

Yagize ati ?Abacuruzi nk?iyo mubonye abayobozi baje kubaganiriza ku kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mugakinga mujye mwibuka ko Koronavirusi mutayikingirana. Aho wakwirukira hose utirinze wayandura, turakangurira abacuruzi ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we mu guhwiturana kugira ngo COVID-19 tuyirwanye, ubufatanye no guhuza imbaraga nibyo bizatuma iki cyorezo gicika.?

Mukamuhire  Emerance umwe mu bacuruzi bacururiza mu Murenge wa Busogo, yashimiye ubuyobozi bwateguye ubu bukangurambaga yibutsa abacuruzi bagenzi be gukurikiza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati ?Turashimira ubuyobozi bwacu bwateguye ubu bukangurambaga. Tugiye gukangurira abakiriya batugana kujya babanza gukaraba intoki mbere y?uko binjira mu iduka kandi banambaye agapfukamunwa neza, nta muntu n?umwe tuzaha ibyo ashaka atabanje kubahiriza ayo mabwiriza.?

Yakomeje agaragariza  abacuruzi bagenzi be  ko kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 bituma irushaho kwiyongera bikaba byagira ingaruka kubucuruzi bwabo  harimo no gufunga.