Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi batangiye urugendoshuri

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe, Icyiciro cya 10 cy?Aba Ofisiye Bakuru 34 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika biga mu ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda (National Police College -NPC) riherereye mu ntara y?Amajyaruguru mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru rugamije guhuza ibyo bize mu ishuri n?ibikorerwa aho bazasura.

Ku munsi wa mbere w?urugendoshuri basuye Minisiteri y?Umutekano, aho bakiriwe n?Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Sesonga Benjamin  wabasobanuriye uko iyi Minisiteri yashinzwe n? inshingano zayo ku isonga akaba ari uguharanira ko Abanyarwanda bagira umutekano, amahoro n? ituze kandi birambye.

Yagize ati: ?Minisiteri y?umutekano mu gihugu yashinzwe nyuma y?urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Nyakanga 1994. Politiki y?umutekano w?imbere mu Rwanda ni umurongo ngenderwaho n?ingamba ku Rwanda kugira ngo abaturarwanda n? umutungo wabo bicungirwe umutekano. Ni Politiki itanga uburyo bwo guhuza no gukorana kugirango umutekano wuzuye kandi usesuye ugerweho mu gihugu hose, aho buri wese asabwa kwirinda ibikorwa bishobora kuwuhungabanya.?

Umuyobozi w?ishuri rikuru rya Polisi y?u Rwanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji avuga ko aya masomo yo ku rwego ruhanitse agamije kongerera ubumenyi abayakurikira mu bijyanye n?imiyoborere, ubunyamwuga n?ubuyobozi aho abayarangije bahabwa impamyabushobozi y?icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w?amahoro no gukemura amakimbirane. 

Yagize ati: "Iyo abanyeshuri bamaze guhabwa amasomo yo mu ishuri; bajya no hanze gukora isesengura ry?ibyo bize bakabona n?uburyo bishyirwa mu bikorwa. Muri uru rugendoshuri, bazasura Minisiteri zitandukanye, Ibigo bya Leta by?Imiyoborere, Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu, Inzego z?ibanze, Imishinga y?iterambere n?imibereho myiza y?Abaturage, Banasure n?ibigo bitandukanye by?umuco.

Kuri uyu munsi kandi banasuye Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere (RDB) bagirana ibiganiro byibanze ku ishoramari, n'iterambere. Nyuma yo kugirana ibiganiro na RDB aba ba Ofisiye bakuru bahise berekeza mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo basobanurirwa uburyo inganda zikora n'uburyo zishorwamo imari. 

Banasuye kandi uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen, banasura uruganda rukora amatelefone rwa Mara Phone na Mango C&D Product Rwanda Ltd, basobanurirwa uko izi nganda zikora nicyo zizamarira Abanyarwanda.

Ba Ofisiye bakuru batangiye urugendoshuri ni Icyiciro cya 10 kigizwe na Ba Ofisiye 12 bakomoka mu bihugu 7 aribyo Kenya, Namibiya, Malawi, Tanzaniya, Sudani y?epfo, Somaliya na Zambiya  mu gihe abanyarwanda ari 22 bagizwe n?abapolisi  18,  2 baturutse mu Rwego rw?Igihugu rushinzwe Imfungwa n?Abagororwa (RCS) na 2 bo mu rwego rw?igihugu rw?Ubugenzacyaha(RIB).