Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

BUGESERA: Polisi yagaruje amafaranga n'ibikoresho byo mu nzu byari byibwe n'umukozi wo mu rugo

Polisi y'u Rwanda mu karere ka Bugesera kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nyakanga, yafashe uwitwa Rukundo Jean de la Croix w'imyaka 24, ukurikiranweho kwiba uwo yakoreraga amafaranga ndetse n'ibikoresho byo mu nzu.

Rukundo yafatiwe mu cyuho yibye amafaranga 96000 Frw n'ibikoresho bitandukanye byo munzu birimo televiziyo, Dekoderi n'ibindi biyikoresha. Yafatiwe mu Mudugudu wa Nyamata, Akagali ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Rukundo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati:" Abaturage babonye Rukundo agiye gutega imodoka muri gare ya Nyamata afite Televiziyo na Dekoderi bacyeka ko yaba abyibye niko guhamagara Polisi."

Abapolisi bakihagera basanze koko Rukundo yari yibye uwo yakoreraga witwa Rugumire Damascene mu Murenge wa Gashora, bamufatana amafaranga ibihumbi 96 na televiziyo ndetse na Dekoderi.

Akimara gufatwa, Rukundo yatangaje ko yari agiye gutega imodoka muri Gare ngo yerekeze mu Karere ka Huye dore ko ari naho iwabo, avuga ko yari amaze umwaka akorera Rugumire.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Rukundo afatwa ndetse n'ibyo yari yibye.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose babonye abantu bakora ibyaha.

Rukundo yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamata ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko;  umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.