Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z?umuriro (FRB) ryahuguye abakozi 60 bo mu kigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku bikomoka k'ubuhinzi (RICA). Bahuguwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo, bahugurwa ku kurwanya no kwirinda inkongi. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo,Umudugudu wa Gaharwa.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyize umwete mu kwagura ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya inkongi.

Yagize ati" Ikigamijwe ni uguha ubumenyi bw'ibanze abaturarwanda ku bijyanye n'inkongi,amoko y'inkongi, uburyo bwo kuzimya inkongi n'uko abantu bakoresha Gazi mu ngo zabo batetse."
Yakomeje avuga ko abakozi 60 batoranijwe muri RICA,abashinzwe umutekano muri iki kigo n'abanyeshuri bo mu ishuri rya Gashora bahawe ubumenyi bw'ibanze bw'uko bakwirinda inkongi n'uko bayizimya iramutse ibaye, bakifashisha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro.
ACP Gatambira yashimye ubushake n'ubwitabire byaranze abakozi ba RICA abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe. Yabasabye kwirinda inkongi ariko yaramuka ibaye bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Abahuguwe bahawe nimero bazajya bahamagara igihe habaye inkongi.
111,112 (nomero zitishyuzwa).
0788380427,078838046,0788380436:Mu Mujyi wa Kigali
0788311024:Intara y'Amajyaruguru
0788311023:Intara y'Iburengerazuba
0788311449:Intara y'Amajyepfo
0788311025:Intara y'Iburasirazuba

Kinyarwanda
English











