Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abantu 17 bafashwe bari gusengera mu rugo rw?umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo ku bufatanye n?inzego z?ibanze bafatiye mu rugo rwa Uruvugundi Odette w?imyaka 50 abantu 17 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Aba bose uko ari 17 basanzwe  basengera mu itorero rya ADPER bakaba bari baturutse mu mirenge ibiri y?Akarere ka Burera ariyo Kagogo na Cyanika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphorodise Nkundineza yavuze ko amakuru y'ababantu bayamenye mu masaha ya saa saba z?amanywa bayabwiwe n?abayobozi mu nzego z?ibanze.

Yagize ati?Inzego z?ibanze zaduhaye amakuru ko mu rugo rwa Uruvugundi ruherereye mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Kayenzi, Umudugudu wa Rusisiro harimo abantu barimo gusengeramo dufatanyije n?inzego z?ibanze duhita tujyayo dusanga koko barahari bateraniye mu cyumba gifunganye begeranye barimo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 turabafata.?

SP Nkundineza yavuze ko Uruvugundi nyiri urugo rwafatiwemo abantu 17 asanzwe ari umukirisito n?umunyamasengesho wo mu itorero rya ADPER abo bafatanwe bakaba n?abo ari abayoboke b?iryo torero.

Yibukije abanyamasengesho n?abaturage muri rusange barenga ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kureka imyitwarire igendanye n?imyumvire yabo inyuranya n?amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati?Kwitwaza ko uri umunyamasengesho ntibivuze ko utakwandura cyangwa ngo wanduze abandi Covid-19 kuko yo ntirobanura ifata uwo ariwe wese.  Nubwo insengero zifunze hari izemerewe gukora, abantu bakwiye kuba arizo bajya gusengeramo, bakwiye kumenya ko niba Leta ishyizeho amabwiriza ajyanye no  kurwanya iki cyorezo atareba bamwe ngo abandi bayirengagize.?

SP Nkundineza yakanguriye abasenga kujya bajya mu nsengero zemewe anibutsa abaturage kujya batanga amakuru y?umuntu wese urenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19 mu rwego rwo gushyira imbaraga hamwe hagamijwe kurengera ubuzima. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Emmy Wilson yabwiye abasengaga  kureka ibikorwa nk?ibyo byo guteranira ahantu hatemewe kuko bikwirakwiza ubwandu ahubwo bakagira uruhare mu kwirinda banarinda abandi  bakajya bateranira mu nsengero zafunguwe zemewe kandi nabwo bakubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19.

Abafashwe bajyanwe ku biro by?Umurenge wa Cyanika bongera kwigishwa amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19 banacibwa n?amande nk?uko amabwiriza abiteganya.