Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera na Nyagatare:Mu ijoro rimwe Polisi yafashe litiro zirenga 400 za Kanyanga n?ibiro 4 by?urumogi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi mu bikorwa bitandukanye bya  Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano  mu turere twa Burera na Nyagatare bahafatiye litiro 406 za Kanyanga n?ibiro 4 by?urumogi. Ibi biyobyabwenge abari babizanye mu Rwanda bari babivanye mu gihugu cya Uganda baciye mu nzira zitemewe,byafatanwe abantu bagera ku 8 abandi baracika. 

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kivuye hafatiwe litiro 218 n?ibiro 4 by?urumogi byafatanwe abantu 06 abandi bariruka, mu Murenge wa Rusarabuye hafatiwe litiro 88 zari zikorewe n?abantu 8 hafatwa umwe , Niyifasha Aimable, abandi baracika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko gufata bariya bantu ndetse n'ibyo bafatanwe byaturutse  ku bufatanye bw?inzego z?umutekano n?iz?ibanze.

Ati ?Ubusanzwe ibi biyobyabwenge abaturage bazwi nk 'abarembetsi babikura mu gihugu cya Uganda bakaza bihishahisha mu gishanga cya Rugezi, aho  niho bafatiwe barimo bihisha bashaka uburyo bari buhave bamwe bahita biruka basubira iyo baturutse muri Uganda.?

SP Nkundineza yaburiye abakishora mu biyobyabwenge  ko bakwiye kubicikaho kuko nta na rimwe Polisi y'u Rwanda izaborohera kandi ibikorwa byose ibifatanya n'izindi nzego ndetse n'abaturage."

Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe litiro 80 za kanyanga zifatanwa uwitwa Ndayisenga Joseph w?imyaka 36, muri uwo Murenge kandi hafatiwe litiro 20 za kanyanga ariko abari bazikoreye babasha gucika. 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo yavuze ko abakwirakwiza bakanacuruza   ibiyobyabwenge  bakunze kwitwikira ijoro bakabivana muri Uganda bakabizana mu Rwanda.

Ati ?Abenshi mu binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu babikora nijoro, Ndayisenga yafatiwe k' Umuyanja ubwo bahageraga ari kumwe na bagenzi be bikanze inzego z?umutekano bahita babikubita hasi basubira muri Uganda.?

SP Ngabo yaburiye abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda bibwira ko inzego z'umutekano zitababona.

Yagize ati ?Wabyinjiza ku manywa cyangwa nijoro uzafatwa, igihe cyose inzego z'umutekano ziba ziri maso kandi zikorana n'abaturage.?

Yibukije abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose  babonye umuntu wese ukora ibitemewe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw?Igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye, ni mugihe inzego ziri gukorana ngo nabacitse bafatwe.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje