Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi yatesheje abantu litiro 172 za Kanyanga barimo kugerageza kuzinjiza mu Rwanda

Polisi ikorera mu Karere ka Burera  ikomeje ibikorwa byo kuburizamo ibikorwa by?abagerageza kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Tariki ya 18 na tariki 19 Kamena  hafashwe  litiro 172 za kanyanga  zarimo kwinjizwa mu Rwanda zivuye mu gihugu cya Uganda, bamwe mu barimo kuzinjiza barafashwe abandi  baracika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police(SP) Aphrodise  Nkundineza avuga ko ziriya Kanyanga zafatiwe mu mirenge ya Cyanika na Rwerere. Zifatwa ku bufatanye bwa Polisi n?izindi nzego z?umutekano n?abaturage.

Yagize ati? Mu  Murenge wa Rwerere hafatiwe litiro 34 abari bazikoreye bikanze abapolisi  bazikubita hasi bariruka. Muri uwo murenge nanone  tariki ya 19 Kamena uwitwa Twizerimana Alex w'imyaka 25 yafatanwe litiro 20. Uwo munsi  hafashwe litiro 64 abari bazikoreye barirutse barazita, hafatwa  umwe witwa Uzabariho Patrick ufite imyaka 14, afatanwa  litiro 20. Mu Murenge wa Cyanika mu Kagari ka Kamanyana uwitwa Irumva Emmanuel w'imyaka 17 yafatanwe litiro 22 undi bari kumwe yari afite litiro 12 yazikubise hasi ariruka.?  

SP Nkundineza yagaye abantu bashora abana bato mu bikorwa by?ibiyobyabwenge , yavuze ko mu bantu baherutse gufatirwa mu bikorwa bya Polisi harimo abana bari munsi y?imyaka 18. Yanashimiye abaturage bagira uruhare mu gutuma biriya biyobyabwenge bifatwa binyuze mu guhanahana amakuru.

Ati? Mu bantu dufata  usanga harimo abana  bari munsi y?imyaka 18 no mu bacika haba harimo abana. Turagira ngo twibutse abantu ko gushora abana mu mirimo byongeye mu gutunda ibiyobyabwenge  ari icyaha gihanwa n?amategeko,abenshi baba barabatesheje amashuri.?

Itegeko N? 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 n?iya 117 ivuga ko umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y?iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy?iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n?amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy? iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri (2).

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yongeye kwibutsa abantu ko mu gihugu cya Uganda hariyo icyorezo cya COVID-19  abakangurira kwirinda kujyayo kugira ngo batazakurayo icyo cyorezo bakaza kucyanduza abandi baturarwanda.

Kanyanga zafashwe zabanje guterwa imiti, Abafashwe  bapimwa icyorezo cya COVID-19  nyuma bajyanwa mu kato mbere y?uko bashyikirizwa Urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.