Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Central Africa:Abapolisi n'abasirikare bari mu butumwa bw'amahoro bifatanyije n'abaturage mu muganda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri abapolisi n'abasirikare bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa  bari kumwe n'abandi banyarwanda baba muri iki gihugu bifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy'umuganda wo gusukura uyu Mujyi.

Uyu muganda wari ufite intero igira iti "Tugire Bangui icyeye"uyu muganda wateguwe n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Bangui, hari uwitwa Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw 'Umujyi wa Bangui. Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n'umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by 'abapolisi n'abasirikare bari mu butumwa bw 'umuryango w'abimbye baba i Bangui,Umunya Mauritania,Brig. Gen Elyse M'Bareck Elkair.

Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n'abasirikare b'u Rwanda ba batayo ya 8 n'iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imigenda, banatemye ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

Ngobo yashimiye abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda baba muri uriya mujyi ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y'abaturage ba Central Africa.

Brig. Gen M'Bareck nawe yashimye ubufatanye n'umurava w'abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda mu kurinda abasivili.

Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw'abaturage n'ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.