Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbera tariki ya 21 Kamena inama y?abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarateranye ishyiraho amabwiriza mashya abaturarwanda bagomba kubahiriza mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Amwe muri ayo mabwiriza ni uko Ingendo zibujijwe guhera saa moya (19h00) za nijoro kugeza saakumi (04h00) za mu gitondo.
Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 21 Kamena 2021
Polisi y?u Rwanda yongeye kwibutsa abantu ko bagomba gukurikiza ayo mabwiriza uko yakabaye ndetse n?abazajya bagira ikibazo bakaba bafashwa mu gihe bafite impamvu zumvikana.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yibukije abantu ibwiriza rivuga ko ingendo zibujijwe hagati y?umujyi wa Kigali n?intara ndetse no hagati y?uturere n?utundi tw?igihugu. Avauga ko abazajya bagira impamvu za ngombwa zituma bakenera kujya gusabira serivisi mu kandi karere Polisi izabafasha.
Ati? Dusanganywe uburyo abantu bakoresha basaba uruhushya rwo kugenda iyo biri ngombwa. Abantu bashobora kwifashisha urubuga, www.mc.gov.rw cyangwa ukaba wakoresha *127# ugakurikiza amabwiriza. Abazajya basaba uruhushya bagomba kujya bagaragaza impamvu ifatika basaba uruhushya. Urugero wenda ugiye kwa muganga washyiraho impapuro za muganga wivurizaho,ugiye gushyingura washyiraho icyangombwa cy?uko wapfushije umuntu. Aha ho ugize ikibazo wakoresha telefoni 0788311606 iri kuri whatsapp ukaba wakoherezaho impapuro zigaragaza ko ukeneye uruhushya rwihutirwa.?
CP Kabera yakomeje aburira bamwe mu bantu ko mu bihe byatambutse bagiye bafatwa babeshya impamvu z?uruhushya cyangwa bagahimba ubutumwa bubemerera gukora ingendo nyamara nyuma bagafatwa.
Ati? Abantu basaba impushya babeshya bazajya bafatwa kandi babihanirwe, mu bihe byatambutse bagiye bafatwa. Turongera gukangurira abantu kuvugisha ukuri basaba impushya kandi bashyireho impamvu zumvikana, abazabirengaho bazafatwa babihanirwe.?
Igihe umuntu agize ikibazo mu gusaba uruhushya ashobora kwifashisha nomero za telefoni zikuriki akaba yafashwa. 0788311107,0788311101,0788311456,0788311418,0788380841,0788311606.
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yongeye gukangurira abantu kuzajya bubahiriza amasaha yo gufunga serivisi zemerewe gukora, bakabikora mu rwego rwo kwirinda umuvundo mu mihanda cyangwa birinda igitutu cyatuma bakora impanuka.
Ati? Ibikorwa byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n?ebyiri z?umugoroba(18h00). Ntabwo ari isaha yo kwishyuza abakiriya cyangwa kubaha serivisi za nyuma, nibagusanga saa 18h00 n?iminota 10 utarafunga uzabihanirwa.Isaha ya saa moya igomba kuzajya igera buri muntu wese yageze mu rugo aho ataha, ingendo zigasubukurwa saa kumi za mugitondo.?
CP Kabera yibukije abantu ko batagomba kudohoka cyangwa ngo bumve ko kubahiriza amabwiriza hari inzego runaka bireba gusa. Abasaba kubahiriza amabwiriza badakoreye ku jisho, birinde kudohoka. Yashimiye bamwe mu baturarwanda bajya batanga amakuru igihe babonye abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Kinyarwanda
English









