Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gakenke: Polisi yafashe uwacukuraga amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe uwitwa Bigega Ildephonse w'imyaka 60, yafatiwe mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko. Yafatanwe ikiro kimwe cy'amabuye y'agaciro, yari amaze kuyacukura mu mu Murenge wa Cyabingo, Akagari ka Mutunda, Umudugudu wa Gishubi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga yavuze ko amakuru yatanzwe n'abaturage bituma uriya muturage afatwa.

Yagize ati" Abaturage bo mu Mudugudu wa Mutunda batanze amakuru ko hari abantu babangiriza amasambu n'imyaka bacukura amabuye y'agaciro mu gishanga cya Gishubi. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kubafata nibwo yahasanze abantu benshi babonye abapolisi bariruka hasigara Bigega afatanwa ikiro kimwe cya zahabu arafatwa."

SP Gisanga yibukije abaturage ko gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro bitangirwa ibyangombwa n'inzego zibishinzwe. Yanabibukije ko ibyo bikorwa bitemewe n'amateko byangiza ibidukikije.

Yashimiye abaturage batanze amakuru byatumye uriya muturage afatwa. Bigega yahise ashyikirizwa Urwego ruahinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.