Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abantu 59 bafatiwe mu kabari katemerewe gufungura

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri Polisi yafashe abantu 59 bari mu kabari kitwa Bonk Bar gaherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.  Nyirako yari yagafunguye binyuranijwe n?amabwiriza ajyanye no gufungura utubari muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Polisi yasanze barimo kunywa ndetse banabyina bagahinduye akabyiniro. Aka kabari ni aka Twiringiyimana Jean Marie Vianney w?imyaka 39, uyu yahise acika ubwo abapolisi bari bahageze.

Abafatiwe muri aka kabari beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri ubwo bari muri sitade ya ULK iherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Bonk Bar iherereye m'Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo

Musabyimana Immaculee umwe mu  bafatiwe muri ako kabari yasabye imbabazi ku makosa we na bagenzi be bakoze, avuga ko ibyo bakoze babikoze nkana ariko babonye isomo batazongera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Kacyiru, Urujeni Gerturde yavuze ko nyiri aka kabari yari atarasaba uburenganzira bwo gutangira gukora ngo yemererwe cyangwa ahakanirwe.

Yagize ati? Aka kabari kafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Nyirako yari atarabona uburenganzira bumwemerera  kugafungura, byongeye yafashwe yakagize akabyiniro ndetse babyina mu masaha abantu bakagombye kuba bageze aho bataha.?

Urujeni yakomeje avuga ko hari ibihano bigomba guhabwa nyiri ako kabari aho kangomba guhita  gafungwa ndetse nyirako agacibwa amande.

Musabyimana Immaculee umwe mu  bafatiwe muri ako kabari yasabye imbabazi ku makosa we na bagenzi be bakoze

Urujeni yakomeje avuga ko hari komite ishinzwe kugenzura ko utubari twujuje ibisabwa kugira ngo dutangire gukora. Yaburiye abantu barimo kwiha uburenganzira bwo gutangira gukora batarigeze babisaba ngo basurwe bemererwe cyangwa bahakanirwe.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y?amakuru yari amaze gutangwa n?abaturage bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza.

Yagize ati? Bariya bantu bafatiwe mu kabari mu gicuku barimo kunywa banabyina. Icya mbere bari mu masaha ya nyuma ya saa tanu aho buri muntu wese agomba kuba yageze aho ataha, ikindi  bari barimo kubyiganira ahantu hafunganye. Bariya bantu barenze ku mabwiriza nyamara hashize igihe kinini hari ubukangurambaga busobanura amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda COVID-19.?

CSP Sendahangarwa yibukije abafite utubari ndetse n?abatugana ko COVID-19 ntaho yagiye, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry?icyorezo.

Bariya bantu uko ari 64 bamaze gufatwa bajyanwe muri Sitade ya ULK baraganirizwa bongera kwibutswa ubukana bw?icyorezo cya COVID-19 banibutswa amabwiriza yo kukirinda nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande. Akabari kahise gafungwa mu gihe hagishakishwa nyirako.