Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n?ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) n?abaturage bafashe Mukangira Domitile w?imyaka 40 na Mvuyekure Jean Claude w?imyaka 34. Bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama, bafatanwa udupfunyika tw?urumogi 1,664, bafatiwe mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Ntora.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo,Superintendent of Police  (SP) Octave Mutembe yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bantu bajyaga kugura urumogi kuri bariya bantu. Bamaze gutanga amakuru Polisi ijyayo isanga koko bafite urumogi mu ngo zabo.

Yagize ati? Bamwe mu baguraga urumogi kuri bariya bantu bamaze gutanga amakuru Polisi ijya mu ngo zabo. Kwa Mukangira hafatiwe udupfunyika tw?urumogi 1,650 naho mu rugo rwa Mvuyekure hafatiwe udupfunyika 14, bose bariyemerera ko barucuruzaga.?

SP Mutembe yavuze ko bariya bantu banze kuvuga aho bakura urumogi n?uko rubageraho. Gusa inshuro nyinshi mu Karere ka Rubavu hakunze gufatirwa abantu bafite urumogi baruzanye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko barukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru, yakanguriye abantu kureka ibiyobyabwenge ahubwo bakajya mu bikorwa byemewe n?amategeko.

Yagize ati? Ntabwo Polisi y?u Rwanda izarambirwa kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa abakora ibyaha. Turakangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha kandi turanashimira abarimo kuduha amakuru umunsi ku wundi.?
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.