Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Polisi yahuguye abanyeshuri kwirinda no kurwanya inkongi

Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), ku wa Gatatu tariki ya 08, ryahuguye abanyeshuri biga mu ishuri rya Kagugu S.O.S Technical High School riherereye mu Murenge wa Kinyinya, bucyeye bwaho ku wa Kane tariki ya 09 Kamena, rikomereza amahugurwa ku  banyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri rwa  Rugando riherereye mu Murenge wa Kimihurura.

Muri aya mahugurwa abahuguwe bose hamwe ni 1328, barimo abanyeshuri 1243 n'abakozi bo mu muri ibyo bigo 85.

Polisi y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhugura abantu b'ingeri zitandukanye hagamijwe ko buri munyarwanda wese agira ubumenyi bw'ibanze bushobora kumufasha kuba yakwirinda inkongi cyangwa akaba yashobora kwitabara igihe habaye inkongi yoroheje.

Kuva Aya mahugurwa yatangira gutangwa mu bigo by'amashuri mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Polisi imaze guhugura ibigo byo mu mujyi wa Kigali bigera kuri 15 kandi akaba agikomeza no mu bindi bigo.

Muri aya mahugurwa  abahugurwa bigishwa ibitera inkongi, ubwoko bw'inkongi, bakanigishwa ibigize inkongi,  uburyo butandukanye bwo kwirinda inkongi, abanyeshuri. Bigishwa kandi uko bakwirinda inkongi ku mashuri aho bigira ndetse no mungo aho batuye.

Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde wahuguye aba banyeshuri, yavuze ko mu byo babigisha harimo kubereka uko barwanya inkongi zituruka kuri Gazi bakoresha ikoresho bizimya umuriro harimo no gukoresha uburingiti butose.

Yasabye abanyeshuri gufata neza ibyo bize bakazabikoresha mu mashuri aho biga ndetse no mu ngo aho batuye, ndetse bakanigisha abaturage baho batuye.

Yagize ati: " Kugira ubumenyi bwo kuzimya inkongi ni ingenzi ariko ikiza cyane ni ukumenya uko wayirinda kurenza gutegereza ko iba ngo uyizimye. Kwigisha abana bakiri bato ni akarusho kuko bashobora gufata mu mutwe vuba kandi twizera ko ibyo bigishwa babifata Kandi bakazabyigisha n'abandi, dukurikije uko bitabira kwiga ndetse n'umwete bagaragaza ikiba kitezwe ni uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya inkongi."

CIP Rizinde  yasabye abanyeshuri bahuguwe kwirinda kujya bakinisha insinga z'umuriro, bakirinda kandi kuzihuza. Yabasabye kandi kujya basuzuma neza gaze bakoresha mu ngo zabo niba zicometse neza.

Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga igihe babonye ahantu hari ikibazo gishobora guteza inkongi y'umuriro.

Rose Birungi ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri mu kigo cy'ishuri rya GS Rugando, yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwateguye aya mahugurwa kuko ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: " Abahuguwe twese baba abanyeshuri ndetse n'abarimu twigishijwe uko bakoresha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro harimo no gukoresha uburingiti butose. Mbere twabonaga ibizimyamuriro nk'ibikoresho bikoreshwa na Polisi gusa, muri aya mahugurwa twize neza uko bikoreshwa kandi twabimenye neza, ikindi gikomeye twamenye ni uko twateka dukoresheje gaze neza, twamenye n'uburyo dushobora gukoresha uburingiti butose tuzimya inkongi iturutse kuri Gaze. Ubu bumenyi duhawe tuzabusangiza abandi."

Polisi y'u Rwanda iragira inama abaturage ko igihe cyose babonye ahantu hari cyangwa hashobora kuba inkongi kujya bahamagara ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), ku mirongo itishyurwa 111,112 cyangwa 0788311120 na 0788311224, bagababwa ubutabazi bwihuse.