Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abantu 119 bafashwe bari mu mihango y’ubukwe abandi barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Mata abantu 65 bari bayobowe na Pasiteri witwa Butera Theogene w’imyaka 52 bafatiwe mu nzu ya Nyarwaya James w’imyaka 35 barimo gusenga  abandi  54 bafatirwa mu rugo kwa Mutuyimana Clementine bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu mirenge ya  Gitoki na Muhura, bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko  habanje gufatwa abantu  65 ahagana   saa yine n’igice za mugitondo. Bafatirwa mu cyumba cy’uruganiriro mu nzu ya Nyarwaya  utuye mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Bukomane.

 Yagize ati” Abaturanyi  ba Nyarwaya  utuye mu Mudugudu wa Nyakayaga nibo bahamagaye abapolisi bababwira ko hari abantu barimo gusakuza  basenga. Abapolisi bahise bajyayo basanga bari mu nzu kwa Nyarwaya bicaye begeranye cyane kuko icyumba ni gito, nta dupfukamunwa bari bambaye, ndetse nta kandagira ukarabe iba muri  urwo  rugo.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu uko 65 bari baturutse mu  matorero atandukanye yo mu mirenge ya  Kiziguro, Rwimbogo, Rugarama na Gitoki yose yo mu Karere ka Gatsibo.  Pasiteri witwa Butera Theogene usanzwe ufite itorero ryitwa ubumwe bw’abana b’Imana rikorera  mu Murenge wa Kiziguro niwe wari uyoboye amasengesho.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ahagana saa sita z’amanywa  Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka  Gakorokombe, Umudugudu wa Kinihira basanze abantu 54 mu rugo rwa Mutuyimana Clementine habereye umuhango  wo gusaba no gukwa. Ni mugihe nyamara amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19  atemerera abantu gukora uyu muhango.

Mu rugo rwa Mutuyimana Clementine hafatiwe abantu 54 bari mu muhango wo gusaba no gukwa

CIP Twizeyimana yagize ati” Hari bimwe mu bikorwa byakomorewe harimo amasengesho n’ubukwe, ariko ibyo byose bifite amabwiriza abigenga kugira ngo bikorwe.  Ubukwe buremewe ariko butarengeje abantu 20, amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe gukora imihango ijyanye no gusaba no gukwa no kwiyakira. Amasengesho  agomba gukorerwa mu nsengero  zujuje ibisabwa kandi abarimo ntibarenge 30% by'umubare usanzwe ukwirwa muri urwo rusengero."

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko icyorezo ntaho cyagiye bakaba basabwa gukaza ingamba zo kukirinda.Bagakomeza kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune bakanubahiriza amabwiriza yose agenda atangwa. Yavuze ko bariya bantu bose uko ari 119 bafatiwe mu Karere ka Gatsibo nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bari bubahirije kuko hari abatari bambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi nta n’ubukarabiro bari bafite.

Yashimiye abaturage batanze amakuru,  asaba n’abandi bose kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyangwa barimo gukora ibindi byaha.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro bya Sitasiyo za Polisi ya Kabarore na Muhura   kugira ngo baganirizwe nyuma inzego zibishinzwe zibace amande.