Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abantu 9 bafashwe bacukura amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo Polisi y?u Rwanda kubufatanye n?izindi nzego zo mu  Karere ka Gatsibo bafashe abantu 9 barimo gucukura amabuye y?agaciro binyuranije n?amategeko. Bafatanwe ibiro Bitatu by?amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti iyunguruye n?ibindi biro 25 bitarayungururwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu kirombe cy?abashoramari kitwa Luna Smerta giherereye mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Rumuli, Umudugudu wa Karama. Yakomeje avuga ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n?izindi nzego z?umutekano zikorera muri kiriya kirombe.

Yagize ati? Polisi yabonye amakuru ahagana saa moya z?umugoroba  nyuma y?aho abashinzwe umutekano mu kirombe bari bamaze kumenya ko bariya bantu binjiye mu buvumo. Polisi yahise ijyayo ako kanya isanga koko harimo abantu 9 barimo gucukura amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bari bafite ibiro 3 biyunguruye n?ibindi 25 bitayunguruye ndetse n?ibikoresho gakondo bifashishaga mu gucukura ayo mabuye.?
 
CIP Twizeyimana yakomeje akangurira abantu gucika ku muco wo gucukura amabuye y?agaciro batabifitiye uburenganzira, yashimiye abashinzwe kurinda ikirombe kuko bihutiye gutanga amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa.

Abafashwe bahise bashyikirizwa  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhura kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.