Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare yafatiye mu cyuho Ndayambaje Paul w?imyaka 29 na Ndayishimiye Jean Damascene w?imyaka 28. Bafatanwe moto bari bamaze kwambura umuturage, bafatanwa televiziyo ntoya eshatu,radiyo nini, igikapu cyarimo DVD na Decoder, banafatwanwe imfunguzo nyinshi, inyundo n?ibindi byuma bifashishaga mu gutobora amazu y?abaturage bagiye kwiba.
Bafatiwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Nyamirama, Umudugudu wa Gatsibo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu uko ari babiri bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abanyerondo nyuma yo kubabona bari kuri moto mu gicuku saa cyenda.
Yagize ati ?Abanyerondo b?umwuga bari mu kazi babona abantu bari kuri moto nijoro baha amakuru Polisi irabakurikira. Habanje gufatwa Ndayambaje bakunze kwita Ndayari Kazungu yacitse, yafatanywe moto ahetseho televisiyo imwe ntoya n?igikapu kirimo biriya bikoresho bifashisha batobora amazu bagiye kwibamo.?
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko Ndayambaje amaze gufatwa hahise hamenyekana amakuru ko we na mugenzi we Ndayishimiye muri iryo joro bari bateze umuturage witwa Nizeyimana Ildephonse bamwambura moto bafatanwe.
Yagize ati? Ubwo hari hamaze gufatwa bariya bantu twabonye amakuru y?umuturage watanze amakuru avuga ko hari abantu bamuteze bamwambura moto ariyo iyo bafatanwe. Yavuze ko ku mugoroba yari arimo gusangira nabo bigeze saa tatu arataha bariya babiri bari kumwe n?undi muntu utaramenyekana bamutegera mu nzira baramukubita bamwambura iriya moto. Bamaze kuyimwambura baraye biba mu baturage ibikoresho bitandukanye birimo televiziyo bafatanwe muri iryo joro.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba akomeza avuga ko bafashwe bagiye guhisha ibyo bari bamaze kwiba, bagiye kwa Kazungu basangayo izindi televisiyo ebyiri na radiyo nini.
Uko ari babiri bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore kugira ngo hatangire iperereza kuko hari amakuru avuga ko bari basanzwe bacyekwaho ubujura bwo gupfumura amazu ariko harabuze ibimenyetso. Na moto bambuye umuturage avuga ko bayimwambuye ari batatu.
SP Twizeyimana yagiriye inama abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka kurarikira iby?abandi. Yabibukije ko ku bufatanye n?abaturage n?izindi nzego bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, yashimiye abanyerondo b?umwuga ku kazi bakoze kandi bakihutira gutanga amakuru.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.

Kinyarwanda
English










