Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abanyamaguru bakanguriwe gukoresha neza umuhanda hirindwa impanuka

Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro buherutse gusubukurwa mu cyumweru gishize nyuma y'uko bwari bwarahagaritswe n'icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza, bwakomeje hirya no hino mu gihugu, hashyirwa mu mihanda imirongo y'ahagenewe kwambukira abagenda n'amaguru izwi nka 'Zebra crossing' aho itari iri,  hanasiburwa itakigaragara neza ndetse no kwigisha abanyamaguru uburenganzira bwabo ndetse n'ibyo basabwa mu rwego rwo gukumira impanuka.

Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo bahuriye n'ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki n'amagare ndetse n'abanyamaguru mu mihanda itandukanye,  bakangurira buri wese gufata ingamba mu rwego rwo gukumira umubare munini w'abanyamaguru bavutswa ubuzima bwabo bitewe n'impanuka zo mu muhanda.

Imibare igaragaza ko mu mpanuka zahitanye ubuzima bw' abagera kuri 617 kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi gushize, abenshi muri bo ni ukuvuga 234 bari abanyamaguru mu gihe abatwara amagare ari 183 abatwara moto bakaba bari 150.



Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko umubare munini w'impanuka wagiye uterwa no kugendera ku muvuduko ukabije, amakosa y'abatwara ibinyabiziga, kutoroherana cyangwa kutubahiriza uburenganzira bw'ugomba gutambuka mbere, kubisikanira ahatemewe, n'uburangare bw'abanyamaguru.

Yagize ati: "Hagiye hagaragara abagenda n'amaguru bagiye bagira uburangare mu kwambuka umuhanda no kutamenya uburyo bwo gukoresha umuhanda budateza impanuka bigatuma bagongwa n'ibinyabiziga bigateza n'izindi mpanuka."

Yongeyeho ko hagaragaye n'abatwara ibinyabiziga batubahiriza uburenganzira bwo gutambuka ku banyamaguru muri zebra crossing nabyo byateje impanuka zatwaye ubuzima bw'abantu. Ibyo byose ni bimwe mu byo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzibandaho, higishwa abakoresha umuhanda gufata ingamba zo gukumira impanuka zitwara ubuzima."



Yakomeje agira ati: "Muri iki cyumweru, Polisi ku bufatanye n'abafatanyabikorwa hazibandwa ku gukangurira abanyamaguru gukoresha neza umuhanda bigishwa uburyo bwiza bwo kuwugendamo budateza impanuka ariko kandi hibutswa n'abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare no kutubahiriza zebra crossing, biri mu biteza impanuka zitwara ubuzima bw'abantu zikangiza n'ibikorwaremezo."

Mu bukangurambaga bwakorewe mu Mujyi wa Kigali, abakoresha umuhanda basobanuriwe n'uko ibyapa by'amatara amurika biyobora abanyamaguru mu kwambukiranya umuhanda byubahirizwa.

Hirya no hino mu ntara naho abanyamaguru bashishikarijwe kwirinda gukoresha telefone mu gihe bambuka umuhanda, kwambukira buri gihe muri zebra crossing aho ziri, kugendera mu ruhande rw'ibumoso bw'umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere no kubanza kureba iburyo n'ibumoso igihe bagiye kwambuka umuhanda kugira ngo batagongwa n'ibinyabiza bigendera ku muvuduko munini.