Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Abantu babiri bafashwe bagerageza guha ruswa umupolisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mata  abapolisi bafashe  Nyandwi Hassan w?imyaka 40 na Ibisamaza Oscar w? imyaka 43, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Gacyamo. Bafashwe barimo  guha ruswa umupolisi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 70 kugira ngo abahe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa mayirungi cyari cyafatiwe mu Murenge wa Rutare.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gucumbi, Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani  yavuze ko  tariki ya 26 Mata abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare bakoze igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Muri icyo gikorwa batesheje   abantu  udupfunyika 251  tw?ikiyobyabwenge  cya Mayirungi nyuma haza Nyandwi na Ibisamaza  bashaka gutanga ruswa ngo basubizwe icyo kiyobyabwenge.

SP Minani yagize ati?Ku isaha ya saa saba z?amanywa abapolisi bahagaritse  abantu bari bafiteho amakuru ko  bafite ibiyobyabwenge  ariko banga guhagarara bariruka,  mu kwiruka bataye udupfunyika 251 tw?ikiyobyabwenge cya  mayirungi. Abapolisi barayifashe barayijyana bigeze ku mugoroba nibwo Nyandwi Hassan na Ibisamaza Oscar baje gutanga ruswa kugira ngo bahabwe cya kiyobyabwenge.?

SP Minani akomeza avuga ko Nyandwi na Ibisabama baje bavuga ko  batumwe na nyiri ibiyobyabwenge  uba mu Mujyi wa Kigali. Babanje guhamagara umupolisi wari wafashe Mayirungi   bamubwira ko bagiye kumuzanira amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 70 akabaha icyo kiyobyabwenge ngo kidakomeza kwangirika.   Umupolisi yarabemereye bazana ayo mafaranga ariko yari yavuganye na bagenzi be aho bagiye guhurira, babaye hafi  aho babafatira mu cyuho barimo gutanga ya ruswa.  

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwijandika mu byaha bya ruswa.

Ati? Duhora dukangurira abantu kwirinda kwishora mu byaha, bariya baravuga ko ari uwari abatumye gutanga ruswa  ko ataribo ba nyiri ibiyobyabwenge ariko baremera ko bakoreshejwe mu gutanga ruswa kugira ngo birekurwe. Abantu bagomba kumenya ko ruswa  ari icyaha ubugerageje iyo abihamijwe n?amategeko arabihanirwa, abantu bamenye ko  Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa bityo abishuka ko bashobora guha ruswa umupolisi baribeshya  ahubwo  bazajya bahita bafatwa.?

Abafashwe  bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare kugira ngo hatangire iperereza.

Ikiyobyabwenge cya Mayirungi abapolisi batesheje abantu

Itegeko n?54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa  Ingingo ya 4 ivuga ko  Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye.