Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GICUMBi: Polisi yafashe amasashe arenga ibihumbi 98 atemewe gukoreshwa mu Rwanda

Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, ku wa Kabiri, Tariki ya 10 Gicurasi, yafashe amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda amapaki 494 ahwanye n'amasashe  98,800.

Aya masashe yafatanwe uwitwa Tumwesigye Damascene w'imyaka 37, afatirwa mu Mudugudu wa Mungera, Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Manyagiro.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko aya masashe yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati:"Umuturage wo mu Kagali ka Kabuga yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu abonye utwaye umufuka ku igare bikekwa ko ashobora kuba atwaye ibintu bitemewe. Nibwo abapolisi bahise bajya aho abarangiye bahageze koko basanga Tumwesigye atwaye atwaye amapaki 494 y'amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda, niko guhita afatwa arafungwa."

Akimara gufatwa, Tumwesigye yavuze ko yayinjije mu gihugu ayakuye mu gihugu cya Uganda, ariko ko yari yahawe akazi n'umucuruzi witwa Emmanuel ukorera mu mujyi wa Gicumbi.

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru aya masashe agafatwa, anibutsa abacuruzi kudakoresha amasashe abujijwe kuko agira ingaruka ku bidukikije, kandi ko ubirenzeho ahanwa n'amategeko.

Tumwesigye n'amasashe yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kaniga ngo hakurikizwe amategeko mu gihe Emmanuel akomeje gushakishwa.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro 10 z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.