Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba bafashe uwitwa Nkoriki Jean de Dieu w?imyaka 25 afatanwa ibiro 80 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Yafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Cyumba, Akagari ka Rwankonjo, Umudugudu wa Rukizi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga yavuze ko gufatwa kwa Nkoriki byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage. Abapolisi bagiye aho aba basanga koko afite ayo mabuye y?agaciro.
SP Gisanga yagize ati? Abaturage baduhaye amakuru ko Nkoriki ajya mu gihugu cya Uganda akavanayo amabuye y?agaciro mu buryo bwa magendu. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kuzamufata nibwo bagiye aho aba bahasanga koko hari ibiro 80 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.?
Nkoriki avuga ko ayo mabuye hari abantu bayamuzanira ariko avuga ko abo bantu atabazi, gusa yemeye ko yari kuzayajyana mu mujyi wa Kigali ari naho afite abakiriya bayagura.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe kandi buhanirwa n?amategeko. Ariko noneho hari umwihariko ko imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifunze kubera impamvu z?umutekano bityo ko nta muntu wemerewe kujyayo.
Ati? Inshuti nyinshi abaturage tubabuza kujya muri kiriya gihugu kubera impamvu z?umutekano wabo, hari abajyayo banyuze mu nzira zitazwi bakagirirwa nabi mdetse bamwe bakaba bahaburira ubuzima bwabo. Ikindi kandi bashobora kujyayo bakandurirayo icyorezo cya COVID-19 bakaza kujyanduza abo mu Rwanda.?
SP Gisanga yashimiye abaturage bagenda batanga amakuru yo kurwanya ibyo byaha byose, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Nkoriki n?amabuye yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba kugira ngo hatangire iperereza.
Nkoriki afashwe nyuma y?aho muri Kanama uyu mwaka muri aka Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga naho hari hafashwe undi nawe afatanwe amabuye y?agaciro.
Inkuru bijyanye:Gicumbi: Polisi yafashe ucyekwaho gucuruzaga amabuye y'agaciro binyuranije n'amategeko
Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English











